Mu nama yateguwe na Banki y’isi, Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi , Amashanyarazi, Isuku n’Isukura (EWSA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), abashoramari barasobanurirwa inyungu iri mu gushora imari mu byerekeye ingufu kuko ari ryo shingiro ry’ibindi bikorwa byose.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu ifite intego yo gukangurira abashoramari ndetse no kubera amahirwe ndetse n’inyungu bihari mu gushora imari yabo mu bijyanye n’ingufu.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko yizeye ko ibitekerezo biri buyitangwemo bizafasha Guverinoma kwihutisha intego yihaye.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kongera ibikorwa bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo kugera ku zindi ntego z’iterambere. Twizeye ko ibitekerezo bitangirwa muri iyi nama bizafasha mu kwihutisha igerwaho ry’intego Guverinoma yihaye”.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Nsengiyumva Albert yibukije abashoramari ko ingufu ari ishingiro ry’ibindi bikorwa by’ubushabitsi (business) bityo ngo bagomba kuyitaho.
Agira ati: “Mu ntego twiyemeje yo kuba twageze kuri Megawati 1000 mu mwaka wa 2017 kandi ubu tukaba dufite 100 gusa, harasabwa ingufu nyinshi z’abashoramari ngo tubigereho”.
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, John Zutt avuga ko impamvu y’iyi nama ari ugukomeza gutera inkunga ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo.
Yagize ati: “Tuzi ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ingufu zikiri nke. Tugomba gukomeza gushishikariza abashoramari kuyishora mu by’ingufu kugira ngo tugere ku iterambere rusange cyane muri aka karere”.
Clare Akamanzi, umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko iyi nama ije ikenewe kubera ko raporo nyinshi zerekana ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubushabitsi (Business).
Muri iyi nama, haratangwa ibiganiro ku kumenya u Rwanda neza ndetse abashoramari babone umwanya nabo wo kutanga ibitekerezo byabo ndetse bazabonereho gusura ibice bimwe na bimwe bigize u Rwanda.
Mu Rwanda, aba bashoramari barashishikarizwa kuyishora mu bijyanye n’ingufu ziva ku mazi, ku mirasire y’izuba, kuri nyiramugengeri, ku mashyuza ndetse n’izindi ngufu zibyara amashanyarazi.
IGIHE.com irakomeza kubagezaho ibibera muri iyi nama ndetse n’imyanzuro yavuyemo.




TANGA IGITEKEREZO