Byose bijya gutangira, Demuynck yasomye igitabo cyitwa “The Inconvenient Truth”, gituma yumva agize impinduka muri we, ashaka uburyo bushya yakoramo ibintu, igitekerezo cya mbere cyari uguhindura rwa rwengero rwe ku buryo rutazajya rwangiza ibidukikije, ariko byari bigoye kuko yari afitemo imari nke.
Nibwo yatekereje gukora ikintu gifitiye inyungu rubanda kandi kizana impinduka akagikorera ahantu hamwe muri Afurika yari ataramenya kugeza ubwo.
Yagize ati “Icyo nagombaga gukora n’aho nari kugikorera nari ntarabimenya mu by’ukuri, gusa nari narumvise ibintu byiza k’u Rwanda, ko rufite isuku cyane, ruri ku murongo ndetse ruyobowe neza.”
Mu 2009 nibwo yageze mu Rwanda ahita yanzura ko aho ariho agomba gukorera.
Igitekerezo cyo gutunganya ibihumyo yakigize nyuma yo gusoma igitabo cyabivugagaho cyatumye yanzura ko ari cyo agomba gukora, ubwo na cya kibazo kindi cy’icyo yagombaga gukora kiba gikemutse gityo.
Ati “Nasomye ko ibihumyo bishobora kwerera mu bisigazwa byo mu rwengero, ibyo byarankuruye cyane, hanyuma nasomye kandi ko bishobora no gukurira mu tubuto tw’ikawa, ndavuga nti ni aho rwose, u Rwanda rufite ikawa.”
Demuynck yavuze ko ubwo yatangiraga uru ruganda muri Mata 2010, yabitangiranye na mwishywa we yasabye kuza kuba mu Rwanda kuko we atahabaga buri gihe, muri Nzeri nibwo “Kigali Farms”, yatangiye ari nto kuko yavugaga ko agomba guhera hasi akagenda azamuka.
Yagize ati “Imyumvire yanjye yari ugutangirira hasi, nkagenda nzamuka kuko nari ndi mu gihugu ntazi, ku mugabane ntazi, ngerageza guhinga igihingwa ntazi, ni nayo mpamvu nta n’abakozi twahaye akazi kugeza muri Kamena 2011.”
Kigali Farms yatangiye ikora bigoranye, idafite abakozi n’amafaranga ahagije. Yakomeje gushaka ubufasha mu buryo butandukanye kugira ngo ibashe kwagura ibikorwa, kuko yari imaze kwiga isoko ikabona ko ibihumyo bikenewe, cyane ku isoko mpuzamahanga.
Kuri ubu Kigali Farms itunganya toni eshanu z’ibihumyo buri cyumweru, ikaba yari ifite abakozi 120 mbere ya Covid-19, yoherezaga ibihumyo mu bihugu birimo Kenya, Sudani y’Epfo, ndetse na Uganda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!