Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, mu biganiro byahuje Ikigo Spear Motors And Sound Ltd gihagarariye Uruganda rwa Yamaha Motor mu Rwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’abakiliya.
Yamaha Motor imaze imyaka irenga 60 icuruza moto, moteri z’ubwato, moteri n’ibikoresho byabyo.
Ni ikigo cyabaga gifite abagihagarariye batandukanye ariko kuva muri Mata 2018, gihagarariwe mu Rwanda n’Ikigo Spear Motors And Sound Ltd.
Ni ukuvuga ko Ikigo Spear Motors And Sound Ltd aricyo gicuruza moto n’ibindi bikoresho bya Yamaha, kigahugura abakiliya, kikanafasha mu kubona ibyuma byifashishwa mu gukora moto cyangwa za moteri igihe zagize ikibazo.
Kugeza uyu munsi Yamaha imaze gukwira hose mu gihugu kuko nko kuva mu 2018, moto zayo zo mu bwoko butandukanye zirenga ibihumbi bibiri.
Abakiliya Spear Motors And Sound Ltd, icuruza moto za Yamaha barimo ibigo bya leta nka Polisi y’Igihugu n’Ingabo, Abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera ku giti cyabo, imiryango itari iya leta n’abamotari.
Ni moto zifite umwihariko wo gukomera ndetse zikaba zibasha gukora mu bice by’imisozi ndetse n’ibibaya. Ni ukuvuga ahantu hagoye hatari umuhanda ikoze neza.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yashimiye ibikorwa bya Yamaha avuga ko bigira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu.
Ati “Bagira ibikoresho by’umwimerere, moto zabo ndetse n’ibyuma byazo, ikindi kandi kuva cyera moto zabo zagiye zifasha mu kubaka ubukungu bw’igihugu, nizo abayobozi b’ibanze bakoresha mu ngendo zabo bagera ku baturage kandi zikoreshwa n’abantu ku giti cyabo.”
Yakomeje agira ati “Bakorana n’abacuruzi bo mu Rwanda bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu ndetse n’ubumenyi baha abakozi babo by’umwihariko urubyiruko ruba ruvuye muri za TVET, byose ni ibintu bifitiye igihugu akamaro.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Spear Motors And Sound Ltd, Murenzi Donatien yavuze ko uretse ibijyanye no kugurisha moto ibigo bya leta n’abandi bantu bazifashisha mu bikorwa byabo bya buri munsi kuri ubu bashyize imbaraga ku bamotari.
Ati “Mu gutangira batinyaga igiciro batinya ko batabona ibikoresho bya za moto za Yamaha mu gihe zaba zapfuye, ariko ubu n’ikimenyimenyi abo twazihaye mbere barazishimiye kandi batubwira ko nta mpungenge bafite.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo tujya tugurisha ibikoresho byacu tugendeye ku giciro ahubwo tugendera ku gukomera kw’ibyo ducuruza. Moto zacu zigenda ahantu hagoye, ifite ubushobozi niyo mpamvu hejuru ya 90% zikora mu bice by’icyaro zose ni Yamaha.”
Murenzi yasabye Abaturarwanda kwirinda kugura ibikoresho bya za moto za Yamaha aho babonye hose kuko hari abamamyi bihisha inyuma ya Yamaha bakaba bacuruza ibikoresho bitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi wa Yamaha mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nakumura Kazunori yavuze ko kuva batangira gukorera mu Rwanda, isoko ryagiye ryaguka kandi hari n’ibihugu byo mu karere biza kugira ibicuruzwa bya Yamaha mu Rwanda.
Ati “Uri muri RDC, Uganda cyangwa mu Burundi baza kugurira moto hano mu Rwanda cyane cyane abaturiye imipaka, ni ibintu byagura isoko. Turashimira Leta y’u Rwanda kubwo korohereza ishoramari no guha ikaze Yamaha mu Rwanda.”
Mu bihe bya Covid-19, Spear Motors And Sound Ltd yatanze moto enye za Yamaha zihabwa abakozi b’ubuzima mu Kirwa cya Nkombo arizo zagiye zibafasha mu kugera ku barwayi ba Covid-19 ndetse n’ubu nizo zikomeje kwifashishwa mu ngendo ku Nkombo.
Kuri ubu kandi abayobozi ba Yamaha n’Ikigo Spear Motors And Sound Ltd, batangiye ubukangurambaga bwo kuzenguruka hirya no hino bahura n’abakiliya babo.





















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!