00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakoze muri restaurant: Uko Billy wa ‘Century Park Hotel’ yageze ku ishoramari rya miliyari 200 Frw

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 April 2022 saa 07:33
Yasuwe :

Mu 2007 ni bwo Umunya-Hong Kong, Cheung Yiu Tung Billy, ku nshuro ya mbere yageze mu Rwanda ariko bitewe n’ibihe igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonye ari ahantu hadafite icyerekezo.

Uyu mugabo wakoreraga ishoramari mu bindi bihugu bya Afurika yateye umugongo u Rwanda kuko yabonaga nk’umushoramari ntacyo yazahasarura ariko nyuma ahagarutse atangazwa n’uburyo hateye imbere mu gihe gito cyane.

Ibi byamuteye kwibaza byinshi no gushaka kumenya amakuru y’icyabaye cyatumye iterambere ryihuta, mu gushaka amakuru aganira n’umwe mu baminisitiri bahoze muri guverinoma.

Yahise afata umwanzuro wo gushora imari mu Rwanda ariko uwo abibwiye akamuseka kuko babonaga ari igihugu gito kizatera imbere bikigoye.

Billy yafashe umwanzuro agana u Rwanda, aba umwe mu bashoramari bashinze Kigali Marriott Hotel, yaje kumubyarira amahirwe yo gushinga Century Park Hotel and Residence, ikunzwe n’abasirimu b’i Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Billy yavuze ko yageze mu Rwanda bwa mbere akabona nta kigenda ariko uko yagendaga agaruka yasangaga ari igihugu gitanga icyizere cy’ahazaza.

Yagize ati “Inshuro ya mbere nahaje ntabwo byari byiza kuko hari hatuje cyane ariko inshuro zose nagarukaga nabonaga hari icyahindutse, nahise mbona ko iki gihugu gifite imbaraga bitewe n’uko iterambere ryacyo ryihutaga cyane.”

“Uko nazaga ni ko nagiraga amahirwe yo kuvugana n’abantu batandukanye, ni bwo natangiye kubona ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza. Mpora mbwira abantu ngo bajye batembera kuko uko ugenda ahantu hatandukanye ni ko ubona amahirwe anyuranye.”

Yakomeje avuga ko hari igihe yari ari mu Rwanda aganira n’umwe mu baminisitiri bariho amubwira ko hari gahunda yo guhindura Kigali umujyi wakira inama zitandukanye ndetse anakururwa n’umutekano yahabonaga.

Ati “Icyo gihe nza nagize amahirwe yo kuvugana n’uwahoze ari Minisitiri w’Imari ambwira gahunda y’igihugu mpita mbona ko Kigali iteganya kuzajya yakira inama zitandukanye.”

“Ubwo nahise mbona amahirwe yo guhitamo gushora imari mu Rwanda, buriya gushora imari no gucuruza biratandukanye. Iyo ukora ubucuruzi bigeraho ukagenda ariko iyo washoye uba umeze nk’uwatuye ntiwabyimura. Ikindi kandi umutekano no kuba politiki y’igihugu ari nziza na byo ni iby’agaciro cyane.”

Ishoramari rya Billy rihagaze agaciro ka miliyari 200 Frw

Bitewe n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ubu nta mushoramari ugitindiganya gushora imari kuko aba yizeye kunguka.

Nyuma yo kubona ibi byatumye, Billy yiyemeza gukora umushinga wa Century Park Hotel and Residence, uri ku buso bwa hegitari 9.7 uzuzura utwaye miliyari 200 Frw.

Ni umushinga ukubiyemo ibintu byinshi birimo amahoteli y’inyenyeri eshanu, restaurants zo ku rwego rwo hejuru, amacumbi ndetse n’inzu abantu bazajya baturamo bakishyura gahoro gahoro.

Uyu mushinga ukubiye mu bice bine kugeza ubu igice cya mbere kirasatira umusozo aho kimaze gutwara asaga miliyari 50 Frw.

Iki gice gikubiyemo amacumbi, restaurant iteka indyo ziboneka mu bihugu bitandukanye [intercontinental food] ya Billy’s Bistro & Bar; Tung Chinese Cuisine iteka indyo z’Abashinwa ndetse na Chillax aho abanyamujyi basigaye bajya kwidagadurira n’ubusitani bwakira ibirori n’ubukwe.

Billy yavuze ko yifuje gutunganya Century Park Hotel and Residence mu buryo burimo ibidukikije n’inyubako zigezweho kandi abantu bahakunze cyane.

Ati “Uko twakoze hano dufite ahantu hanini hafunguye kandi hegereye ibidukikije, twabikoze mu buryo bwa pariki ariko tuvanga n’ibintu bigezweho kugeza ubu abantu barabikunze cyane.”

Aha ni hamwe mu hantu abasirimu b’i Kigali n’ahandi basigaye bakunze cyane gusohokera kuko hatuje kandi hagaragara neza by’akarusho serivisi zaho zishimwa na benshi.

Kimwe n’ahandi mu bukerarugendo no kwakira abantu na bo bagezweho n’ingaruka za Covid-19, ubucuruzi bwabo busubira inyuma bitewe n’uko batabashaga kwakira abantu.

Billy yavuze ko batigeze boroherwa na Covid-19 ariko ubu bari gukora ibishoboka byose ngo bazahure ubukungu, ubucuruzi bukomeze ndetse n’abakozi babeho neza.

Ati “Covid-19 ntabwo yatworoheye, Marriott yarahungabanye n’uyu mushinga na wo ni uko. Twagerageje gukora ibyo twari dushoboye; twegereye abazobereye mu gucunga ibintu bari kudufasha.”

Yakomeje avuga amasomo yakuye muri Covid-19 yatumye yiyemeza kubanza kurangiza icyiciro cya mbere cy’umushinga ndetse no gukorana n’ibigo bikomeye dore ko baheruka gusinyana amasezerana na Accor.

U Rwanda si igihugu gito

Billy ni umugabo wicisha bugufi cyane ushishikajwe no kuzamura abantu bifuza gutera imbere dore ko abifiteho amateka kuko yavutse mu muryango ukennye aba umukozi utanga ibiryo muri restaurant, agenda azamuka kugeza abaye umushoramari ukomeye.

Uyu mugabo avuga ko aza gushora imari mu Rwanda abantu bamucaga intege ariko kuko yari yamaze kubona imbaraga zihari abima amatwi, avuga ko yabonye iki ari igihugu gifite intego kandi cyihuta mu iterambere.

Ati “Hari ibyo nabonye mu Rwanda abantu bavuga ko ari igihugu gito cyane ariko ntabwo ari gito, hari ibindi bihugu bifite abantu nka miliyoni imwe. Icyo nabonye iki gihugu kigendera ku murongo, ibintu nakunze kandi tubona ubufasha bwinshi buturutse kuri guverinoma bituma mbona ko iki gihugu gifite intego.”

Billy ashima cyane Guverinoma y’u Rwanda ko ikora ibyo ishoboye ngo abaturage bayo batere imbere. Ibi abijyanisha n’imbaraga zishyirwa mu bukerarugendo no kwakira abantu.

Yakomeje avuga ko hari ikibazo gikomeye cyane mu rubyiruko rw’u Rwanda cyo gushaka gukira rutakoze.

Ati “Tugerageza guhugura abantu ngo tubashyire ku rwego mpuzamahanga ariko wenda ugereranyije na Kenya ubona bakora cyane kurenza aha. Ndabyumva Abanyarwanda baciye mu mateka akomeye nka Jenoside yashyize abantu hasi ariko bakeneye gukora cyane kugira ngo bazamuke.”

Yakomeje ati “Hari inama z’abakozi nagiye nitabira nkabona abantu ntabwo bafite ikibazo cy’ubumenyi ahubwo ni ubunebwe, mumbabarire kubivuga ariko ni cyo nabonye. Abantu bafite imibare myinshi ukabona haje umuntu ukiri muto nta burambe afite tumuhaye amahirwe yo kwiga ariko akaba abaza ngo muzanyishyura angahe, ati ibyo mumpa ntibihuye n’ibyo nkora.”

Billy yavuze ko ku ruhande rwe yishimira kuba yarashoye imari mu gihugu nk’u Rwanda ariko asaba Abanyarwanda gukora cyane bakiri bato bakabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho.

Abakunda amafunguro ateguye mu buryo bw'Abashinwa bashyizwe igorora
Abashaka amacumbi meza ntibibagiranywe muri Century Park Hotel and Residence
Billy yavuze ko yatangajwe n'uko u Rwanda rwihuse mu iterambere, bituma yiyemeza kuhashora imari
Billy ashyize imbere imyubakire igezweho kandi irengera ibidukikije
Billy’s Bistro and Bar ifite umwihariko wo guteka amafunguro abaturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi bashobora kwisangamo
Muri Century Park Hotel and Residence hari ubusitani bufasha abashaka kuruhuka
Century Park Hotel and Residence ifite ahantu heza ho kwicara
Century Park Hotel and Residence ifite ubusitani buberamo ubukwe n'ibindi birori
Century Park Hotel and Residence izatwara asaga miliyari 200 Frw
Hari inyubako zizashyirwamo amacumbi na hoteli
Ibikoresho byaho biri ku rwego rwo hejuru
Muri Century Park Hotel and Residence hari inzu zo guturamo
Hari ubusitani bunini buberamo ibirori
Umunya-Hong Kong, Cheung Yiu Tung Billy yashoye miliyari 200 Frw nyuma yo kubona ko u Rwanda ari igihugu gifite ahazaza kandi kigendera kuri politiki nziza
Umushinga wa Century Park Hotel and Residence uzuzura utwaye miliyari 200 Frw
Uyu mushinga uzaba urimo resitora n'amahoteli y'inyenyeri eshanu

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy

Video: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .