Vivendi ibarizwamo Canal+ igiye gushora miliyoni $40 mu gutunganya ‘Kigali Cultural Village’ ku i Rebero

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kanama 2019 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyasinyanye amasezerano n’Ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa, Vivendi Group, yo kubaka no kubyaza umusaruro umushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) mu gihe cy’imyaka 20, uzubakwa ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Ni umudugudu uzaba ugizwe n’inyubako zakira ba mukerarugendo, uberamo ubucuruzi bugaragaza iby’umuco nyarwanda, ibibuga by’imyidagaduro, ubusitani bwiza burimo ibihangano by’umuco nyarwanda, amateka n’ibindi.

Vivendi Group igiye gukora uyu mushinga ni ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa gishamikiye kuri Bolloré Holdings. Gikora ibijyanye n’imyidagaduro, gifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, ikigo cy’itumanaho cya Havas, ikigo gikora imikino inyuranye cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

Ni umushinga uzubakwa ku butaka bwa hegitari 30.1, aho biteganywa ko uzatwara agera kuri miliyoni $40.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye iri shoramari rishya rizatuma u Rwanda rugira ibintu binyuranye ruha ba mukerarugendo, hagamijwe ko urwo rwego rwinjiriza igihugu miliyoni $800 bitarenze umwaka wa 2024.

Ni intambwe ikomeye kandi ku rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye bigenda bibera mu Rwanda (MICE), bikomeje kwagurwa uko bwije n’uko bukeye.

Ati “Binyuze muri KCV, ibihumbi by’abanyarwanda bazabasha kubona imirimo myiza n’urubyiruko rukora mu bijyanye n’ubugeni rubone ubumenyi bushobora kurutunga ndetse rukanabusangiza abandi mu karere. Dushimishijwe no kuba ari ishoramari rya mbere rya Vivendi muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Ni umushinga Akamanzi ahamya ko uzatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’imyidagaduro n’ibikorwa ndangamuco.

Icyemezo cy’ishoramari rya Vivendi Group mu Rwanda cyafashwe umwaka ushize, ubwo abashoramari barimo Perezida wa Bolloré Holdings, Cyrille Bolloré, basuraga u Rwanda muri Mutarama 2018 bari kumwe na Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa.

Bagiranye inama na RDB aho beretswe amahirwe atandukanye u Rwanda rufite yashorwamo imari arimo n’ibijyanye n’ubukerarugendo.

Vivendi Group izakoresha hagati ya miliyoni 3-4 z’amadolari ya Amerika mu cyiciro cya mbere cy’umushinga. Biteganyijwe ko kizuzura mu mezi atandatu, kikazaba kirimo inzu igezweho yo kwerekaniramo sinema ifite imyanya 300, ahantu hashobora kubera ibitaramo hanze hakwakira abantu 15,000, ahantu ho gufatira amafunguro n’ahagenewe imikino y’abana.

Aho hantu kandi hazaba herekanirwa sinema inshuro 19 mu cyumweru, ibitaramo, amaserukiramuco, imyiherero n’inama.

Icyiciro cya kabiri kizakomereza ku mirimo y’icyiciro cya mbere. Kizubakwamo studio ya Universal, icyumba cy’imikino (Escape games) n’ahantu haba imikino ya Gameloft mu ikoranabuhanga, ibibuga by’abana, utubari, restaurant na Canal Factory.

Canal Factory ni inzu ikomeye izaba itunganya umuziki n’amashusho arimo sinema n’ibiganiro bya televiziyo, ibikorwa byitezweho kuzamura impano z’abanyarwanda cyangwa abanyeshuri bifuza gukarishya ubumenyi mu gutunganya filime.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi ari kumwe n’uyobora Bollore Logistics, sosiyete ishamikiye kuri Vivendi, Roger Nkubito, nyuma y’isinywa ry’amasezerano
Kigali Cultural Village yeguriye Vivendi iherereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza