Uruganda rutunganya umuceri rwa Rwamagana rugiye kongera gufungura imiryango

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 13 Mutarama 2020 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka isaga itanu uruganda rwa Rwamagana rutunganya umuceri rufunze kubera kutumvikana kwavutse hagati y’abahinzi na ba nyir’uruganda; ubu rugiye kongera gufungura imiryango bitarenze Kamena uyu mwaka.

Uru ruganda rwayoborwaga n’ikigo cyo muri Australia cyashoye imari mu Rwanda [Australian Investor ICM-Rwanda], rwifuzaga ko abahinzi baruzanira umuceri muremure, nyamara mu karere ka Rwamagana hasanzwe hera umuceri mugufi uzwi nka ‘Kigori’.

Icyo gihe ubuyobozi bw’uruganda kandi ntibwumvikanye n’abahinzi b’umuceri ku giciro bagombaga kubaheraho, abahinzi bo bahitamo guhagarika kugemura umusaruro wabo bituma uruganda rufunga imiryango.

Ubusanzwe mbere y’igihe cy’isarura, Minisiteri y’Ubuhinzi, iy’ubucuruzi, ishyirahamwe ry’abahinzi b’umuceri, n’urugaga rw’abanyenganda baraterana bakarebera hamwe igiciro cy’umuceri gikwiye hagendewe ku kiguzi cyo guhinga n’inyungu abahinzi n’uruganda bagomba kubona.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri ‘Twibumbe’ ryo mu karere ka Rwamagana, Théogène Uwizeye, yavuze ko batigeze bemera ibiciro byashyizweho n’uruganda kuko byari munsi y’ibyemejwe na Leta.

Uwizeye yavuze ko ubwo abahinzi basabaga ko bagurirwa umuceri ku giciro cyashyizweho na Leta, uruganda rwabyanze kubera ko bari basanzwe bakoresha uburyo bwo kwegera abahinzi bakabagurira ku giciro gito.

Mu gihe ubwumvikane bwari butangiye kugerwaho, uruganda rwiteguye kugura umuceri ku giciro abahinzi bifuzaga ku muceri mugufi, uruganda rwahise rusaba ingano y’umuceri abahinzi batari kubasha kubona muri icyo gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bw’akarere bwagiranye ibiganiro n’umushoramari usanzwe ufite imigabane mu nganda zitunganya umuceri za Gikonko na Bugarama mu rwego rwo gukemura ibibazo uruganda rwa Rwamagana rwahuye nabyo, hagamijwe kongera kurufungura.

Ati “Natumiye mu biro byanjye umuyobozi w’ikigo cya [ICM-Rwanda] inshuro nyinshi, twemeranya ko umuceri mugufi nta kibazo, ariko abahinzi nabo bagomba kongera umusaruro w’umuceri muremure kuko ariwo ukunzwe cyane ku isoko.”

Uru ruganda rwari rwitezwe kongera gufungura imiryango umwaka ushize, rwifuzaga toni ibihumbi 6 by’umuceri udatonoye buri mwaka, mu gihe umusaruro wa koperative bari basanzwe bakorana muri icyo gihe wageraga hafi kuri toni ibihumbi 4 ku mwaka.

Mbonyumuvunyi avuga ko umusaruro wagabanutse mu mwaka ushize bitewe n’imirimo yo gutunganya ingomero z’amazi ziri mu bishanga bya Kimpima, Bugugu na Gashara, ndetse n’imiyoboro ijyana amazi mu gishanga cya Cyaruhogo giherereye mu mirenge ya Kigabiro, Mwulire na Rubona yose yo muri Rwamagana.

Uyu muyobozi avuga ko iyo mirimo nirangira, hakiyongeraho n’igishanga gishya cya Rugende, gitandukanya akarere ka Rwamagana n’Umujyi wa Kigali, umusaruro uzavamo witezweho guhaza isoko mu karere kose.

Ihuriro ‘Twibumbe’ rigizwe n’amakoperative atandatu yo mu karere ka Rwamagana, koperative imwe yo karere ka Kayonza, na koperative enye zo mu karere ka Ngoma; zose hamwe zihuriyemo abahinzi basaga ibihumbi bitatu.

Uwizeye uyobora ihuriro ‘Twibumbe’ yavuze ko ubu abahinzi bamaze gutegura imbuto, kandi batangiye gutera; ndetse umuyobozi w’uruganda akaba yarabijeje kuboherereza agoronome uzakurikirana ubuhinzi bwabo.

Uyu muyobozi kandi yanasobanuye ko uru ruganda nirwongera gufungura, bizafasha abaturage ba Rwamagana kugura umuceri wera mu karere kabo, kandi ku giciro gito.

Ihuriro ry’amakoperative rivuga ko kuva uruganda rwa Rwamagana rwafunga imiryango, batigeze bagira isoko rihamye muri iyo myaka itanu yose ishize, kuko babaga batizeye ko ababaguriye mu gihe cy’isarura kimwe, bazagaruka kubagurira mu kindi.

Ikigo cya ‘ICM-Rwanda’ gifite imigabane ingana na 60% mu ruganda rwa Rwamagana mu gihe Leta yo ifitemo 40%.

Umuceri uhingwa mu bihe by’ihinga bibiri, igitangira muri Mutarama kigasozwa muri Kamena; ndetse n’igitangira muri Kamena kigasozwa m’Ukuboza. Ubu mu karere ka Rwamagana umuceri uhingwa ku buso bungana na hegitari 600.

Abahinzi b'umuceri mu Karere ka Rwamagana bavuga ko umusaruro ubapfira ubusa kubera kutagira uruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .