Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga rumaze gusubiza ubuzima mudasobwa zirenga 1200

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Ukuboza 2018 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Amezi 11 arashize u Rwanda rweguriye umushoramari ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), uruganda rutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Enviroserve, rukorera mu Karere ka Bugesera.

Amasezerano y’imyaka 10 yo kurucunga afite agaciro ka miliyoni $2.6, avuga ko uyu mushoramari azajya aha u Rwanda 10% by’amafaranga yinjije.

Uruganda rwa Enviroserve Rwanda Green Park rwakira mudasobwa, firigo, scanner, batiri, imashini zimesa, iziteka, televiziyo, ibyuma bishyushya n’ibitanga umuyaga, printer, telefoni n’ibindi.

Kuva rwatangira rumaze gukora mudasobwa zirenga 1250, mu zo rwashyikirijwe mu myanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga iri ku isonga mu ibangamiye ibidukikije ku Isi.

Ishyirwaho ry’uruganda rubitunganya rigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda Green Park, Mbera Olivier, yatangarije IGIHE ko uru ruganda rwagabanyije amafaranga ibigo bya leta byatangaga ku bikoresho bikeneye gukorwa n’abagorwaga no kubura aho bajugunya ibyashaje.

Yagize ati “Tumaze gukora mudasobwa zirenga 1250 mu mwaka umwe tumaze dukora. Mbere hari izirenga 400 twakoze mu igeragezwa tutarafungura uru ruganda, tuziha amashuri.”

“Inganda zirimo izikora aluminium n’ibyuma tuzifasha kubona bimwe mu bikoresho by’ibanze zifashisha. Turi mu rugendo rwo kwagura ibikorwa byacu ku buryo nitumara guhaza u Rwanda, tuzanagana ku isoko ryo mu karere.”

Ibikoresho bitunganywa na Enviroserve Rwanda birimo n’ibyifashishwa ku nyubako z’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Imyanda igezwa ku ruganda ikusanywa ivuye mu bigo bya leta n’iby’igenga, ku makusanyirizo arimo irya Kigali, Musanze na Rubavu ndetse n’itangwa na sosiyete zikusanya imyanda mu ngo.

Iyo igejejwe aho yakirirwa harebwa ibikoresho bishobora gukorwa bikongera kwifashishwa. Mu kubitunganya nta bishya uruganda rugura kuko rwifashisha ibisanzwe mu mashini rwakiriye.

Ibidafite igaruriro birashwanyaguzwa bigakurwamo uduce twifitemo ibinyabutabire bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu. Ibyo uruganda rudafitiye ubushobozi bwo gutunganya nka zahabu, umuringa, batiri, ibirahuri n’ibindi, byoherezwa ku cyicaro cy’uruganda i Dubaï.

Imashini ziri hagati ya 6% na 10% y’imyanda yoherezwa mu ruganda nizo zitunganywa zikongera gukora.

U Rwanda rwizeye ko umushoramari wahawe uru ruganda azarufasha kugaruza miliyoni $1.5 (miliyari 1.26 Frw) yarushowemo muri Mata 2014, avuye mu Kigega gitera Inkunga Imishinga yo kubungabubunga Ibidukikije, Rwanda Green Fund.

Aha Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda Green Park, Mbera Olivier, yatemberezaga mu ruganda itsinda ry'abitabiriye Ihuriro Nyafurika ryiga ku Bukungu butangiza Ibidukikije
Aha niho hakusanyirizwa imyanda yose mu ruganda mbere yo gutangira gusuzumwa
Ibikoresho bigifite agaciro bitandukanywa n'ibindi, bikazifashishwa ahandi
Ibikoresho bishobora kongera gukora bitandukanywa n'ibirimo ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu
Ibikoresho uru ruganda rudafite ubushobozi bwo gutunganya byoherezwa i Dubai
Uru ruganda rwatanze imirimo ku biganjemo abize ibijyanye n'ikoranabuhanga muri Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza