00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo ku bamamyi binjiriye Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Urwego rugenzura lsoko ry’lmari n’lmigabane (CMA) mu Rwanda rwaburiye abashoramari ko hari abamamyi batangiye kwiyitirira ko batanga serivisi zijyanye n’iri soko ndetse n’izijyanye n’ubucuruzi bw’amadevize bukorewe kuri internet buzwi nka ‘Online Forex Trading).

Capital Market Authority (CMA) nirwo rwego rusanzwe rufite mu nshingano ibijyanye no kurengera inyungu z’abashoramari ku lsoko ry’lmari n’lmigabane, guharanira ko riba isako riboneye, ribereye buri wese, rinyuze mu mucyo kandi rikora neza mu Rwanda.

Uru rwego kandi nirwo rufite mu nshingano gutanga ibyemezo n’impushya byerekeye guhamagarira, guteza imbere cyangwa kugurisha serivisi n’ibicuruzwa ku bashoramari bigendanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, rwavuze ko mu igenzura rumaze iminsi rukora rwasanze hari abamanyi batangiye gutanga izi serivisi zarwo kandi batabyemerewe.

Ruti “ku bijyanye no kurengera inyungu z’abashoramari, CMA iraburira rubanda muri rusange, ku bigo cyangwa abantu ku giti cyabo badafite icyemezo cyangwa bitemerewe gukora ubucuruzi ku lsoka ry’lmari n’lmigabane ry’u Rwanda.”

“lbyo bigo cyangwa abantu bikaba bihamagarira, biteza imbere cyangwa bigurisha serivisi n’ibicuruzwa harimo n’ubucuruzi bujyanye n’amadevize bukorewe kuri murandasi (Online Forex Trading) ku bashoramari.”

Uru rwego rwakomeje ruvuga ko aba bamanyi bifashisha imbuga nkoranyambaga, ndetse ruburira abashoramari bashobora kugwa mu mutego.

Ruti “lbyo bigo cyangwa abantu byiyitirira ko byemerewe gukorera mu Rwanda kandi byifashisha imbuga nkaranyambaga mu kwamamaza ibikorwa byabyo by’ishoramari. CMA iraburira abashoramaro ko itaratanga ibyemezo cyangwa impushya zerekeye gutanga serivisi z’ubuhuza mu by’ubucuruzi bujyanye n’amadevize bukorewe kuri murandasi kandi buri wese uzashora muri ubu bucuruzi azirengera ingaruka zavuka.”

Uretse kuburira abashoramari, CMA ivuga ko umuntu cyangwa ikigo kizafatirwa muri ibi bikorwa by’ubumamyi kizahanwa hakurikijwe itegeko rigena imikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Capital Market Authority yaburiye abamamyi binjiriye Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .