Ni impapuro kugaragaza ubushake bwo kuzigura byatagiye kwitabirwa kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, kugeza 18 Mutarama 2023.
BNR yatangaje ko abakeneye gushora amafaranga mu kugura izi mpapuro mpeshamwenda buzuza inyadiko ibisaba, igaragaza amafaranga bashobora gutanga n’inyungu bahabwa, kugeza ku wa 18 Mutarama 2023, saa kumi.
Yakomeje igaragaza ko aya mafaranga azakoreshwa "mu mishinga y’ibikorwa remezo, no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane."
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka byose mu kongerera ubushobozi Isoko ry’Imari n’imigabane, ubu ribonekaho ibigo 10 bicuruzaho imigabane mu buryo buhoraho, ishaka kongera ibyo abantu bashobora gusanga kuri iri soko.
Mu 2020 CIMERWA yabaye ikigo cya gatanu cyo mu Rwanda cyinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane rimaze imyaka 10 gusa rikorera mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi ishyira ku isoko impapuro mpeshamwenda, hakusaywa amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo no guteza imbere iri soko.
Abasesenguzi bagaragaza ko ubu buryo bufasha cyane mu gukusanya amafaraga, byongeye akaboneka mu mafaranga y’u Rwanda, ku buryo bitaba umuzigo mu kwishyura mu buryo bw’igihe kirekire nko mu gihe yaba yarafashwe mu madolari usanga azamura agaciro buri munsi, uyagereranyje n’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri izi mpapuro nshya, BNR yatangaje ko "Abemerewe bazabimenyeshwa binyuze kuri email guhera ku wa 18 Mutarama 2023 5:00PM".
Ni amafaranga namara gukusaywa, azishyurwa bitarenze ku wa 26 Ukuboza 2042.
Biteganyijwe ko inyungu izatagwa izemezwa ku wa Gatatu tariki 18 Mutarama, hamaze gusesengurwa ubusabe bw’abashaka kugura izi mpapuro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!