00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye ubwiyongere bw’ubucuruzi bwarwo n’u Bushinwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 November 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Imyaka 53 y’ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda yakomeje guteza imbere ubukungu bw’impande zombi, aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM igaragaza ko ishoramari ry’abo muri iki gihugu cya kabiri gikize ku Isi, mu rw’imisozi igihumbi ryageze kuri miliyari 1$.

Ntabwo byahagarariye kuza gushora imari mu Rwanda gusa kuko mu myaka itanu ishize ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Bushinwa byikubye inshuro 20 mu myaka ishize.

Byatumye muri iyo myaka ishize ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwiyongereye ku rugero rwa 84% buva kuri miliyoni 300$ bugera miliyoni 500$.

Mu gukomeza uwo mubano, ubu ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ritegurwa n’u Bushinwa kuva mu 2018, igikorwa u Rwanda rutigeze rusiba na rimwe.

Ryitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu birenga 152 mu gihe abarenga ibihumbi 10 bazitabira nk’abaguzi cyangwa se abareba ibimurikwa.

Iri murika ku byinjizwa mu Bushinwa (China International Import Expo: CIIE) ni gahunda ngari yatangijwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, agamije kwagura amarembo y’ubuhahirane hagati y’u Bushinwa n’ibindi bihugu by’Isi.

Mu bitabiriye CIIE yafunguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang, harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prucence.

Minisitiri Prudence Sebahizi yagaragaje ko kuva u Rwanda rwatangira kwitabira CIIE byagaragaye ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byikubye inshuro 20.

Ati “Ni ikintu kigaragara ku bashoramari b’Abashinwa kuko iyo turebye mu mibare dufite hafi tubona ko Abashinwa bamaze gushora mu Rwanda hafi miliyali 1$ mu bikorwa bitandukanye.”

Ni imibare aheraho agaragaza ko iri murika ari urubuga rwiza rwo kumenyekanisha u Rwanda, kuganira n’abashoramari, kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda bikajyana no kwereka Abanyarwanda uburyo banoza ibyo dukora babikomoye kuri bagenzi babo.

Kugeza ubu ikigezweho ni ukongera ibyo u Rwanda rukora, na cyane ko muri iki gihugu hari isoko ririni ariko Abanyarwanda bakaba batararihaza no muri ½ .

Minisitiri Sebahizi yatanze urugero ku isoko ry’urusenda u Bushinwa bwahaye u Rwanda ariko Abanyarwanda batabasha guhaza.

Ibi avuga bifite ishingiro kuko mu minsi ishize herekanywe ko u Rwanda rukeneye arenga miliyoni 470$ mu kongera urusenda rwohereza mu mahanga rukikuba inshuro 10, rukagera kuri toni zirenga ibihumbi 38,7 ku mwaka mu myaka itandatu iri imbere.

Ayo mafaranga akenewe mu bikorwa byo kongera umusaruro bizakenera ishoramari rya miliyoni 168$, ibyo guteza imbere imirimo yo kohereza mu mahanga urwo rusenda bizatwara miliyoni 72$ mu gihe miliyoni 230$ zikoreshwa mu gutunganya no kongerera agaciro urusenda rwohereza hanze.

Ibyo binasobanuye ko u Rwanda rukeneye kongera ubutaka ruhingwaho, bukava kuri hegitari 533 bukagera kuri hegitari 4,457.

Minisitiri Sebahizi ati “Urusenda ducuruza hano ni ruke cyane, hano Abashinwa baduha isoko ry’urusenda ntabwo bigeze batubwira ikigero ntarengwa. Ni isoko rifunguye, urusenda rwose dushobora kuzana hano rwagurwa.”

Nubwo hari isoko ringana uko kimwe mu bibazo bihari ni uko urwo rusenda Abanyarwana bajyana mu Bushinwa ruba rutongerewe agaciro, bigahenda bitewe n’ikiguzi cy’ubwikorezi bisaba.

Ni mu gihe ruramutse rusewe cyangwa rugakorwamo rumwe ruhita rukoreshwa ku meza, byafasha abacuruzi kubona amafaranga menshi, bigafasha no kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi na cyane ko iyo ibicuruzwa byongerewe agaciro uburemere bwabyo bugabanuka, igiciro kikikuba nka kabiri.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Sebahizi agaragaza ko u Rwanda rutohereza urusenda gusa, ahubwo izo ngufu zigomba kongerwa no mu bindi nk’icyayi, ikawa, amavuta n’ibindi.

Ati “Ariko ntabwo dufite ingano y’ibicuruzwa ihagije ishobora guhaza isoko rya hano rifite agaciro ka miliyali 1,4$. Tugomba kongera imbaraga mu kongera umusaruro.”

Mu byo yagaragaje bigiye kwitabwaho ukubyaza umusaruro ubucuruzi bwo kuri internet rimaze gifata indi ntera muri iki gihugu, urugero rwa hafi rukaba Urubuga rwa Alibaba rumaze kwamamara ku Isi, urubuga Abanyarwanda na bo babyaza umusaruro baramutse bashyize imbaraga mu byo bakora.

Uko kongera umusaruro kuzajyana no kubaka ububiko mu Bushinwa, ibizatuma abaguzi babonera ibicuruzwa hafi aho gutegereza amezi runaka kugira ngo ubone icyo ushaka.

Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda rwiyemeje ko ruzongera ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rikava kuri miliyari 2,2$ rigagezwa kuri miliyari 4,6$ mu 2029.

Ni mu gihe ibyoherezwa mu mahanga na byo bizazamuka bikavanwa kuri miliyari 3,5$ bikagezwa kuri miliyari 7,3$.

Nubwo Abashinwa bakomeje gushora mu Rwanda, Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko ubu hashakwa ishoramari ryongera agaciro ibicuruzwa u Rwanda rufite, nko mu buhinzi, amabuye y’agaciro n’ibindi bituma umusaruro wiyongera kurusha uhari.

Ati “Ishoramri tubahishikariza ni iryongera agaciro ku byo dusanzwe dufite aho kubitwara bakaza kubikorera hano mu Bushinwa.”

Bijyanye n’uko Abanyarwanda benshi barangura mu Bushinwa, uwo muyobozi yavuze ko hakenewe ko Abashinwa bashishikarizwa kuza gutunganya ibyo Abanyarwanda bajya kurangura muri icyo gihugu cyo muri Aziya, u Rwanda ntirwongere gutakaza amadovize kijya kurangura mu Bushinwa.

Mu Rwanda u Bushinwa bwahakoze akazi gakomeye kuko guhera mu 2003, imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda yatanze akazi ku bantu 29.902.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence (uwa gatatu) mu batanze ikiganiro mu Imurika Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi riri kubera mu Bushinwa
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence yavuze ko bari gukangurira abashoramari b'Abashinwa kuza gushora mu bijyanye no kongerera agaciro ibicuruzwa byo mu Rwanda bikorewe mu gihugu
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence yagaragaje ko ishoramari ry'u Bushinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyari 1$
Ibihugu birenga 152 ni byo byitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ritegurwa n’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .