U Rwanda rwagurijwe miliyoni 150 $ zizafasha ab’amikoro make kubona inzu zo kubamo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 133 Frw), azafasha abinjiza kuva ku bihumbi 200 Frw kugeza ku bihumbi 700 Frw ku kwezi kubona inguzanyo zo kugura inzu zo kubamo.

Ni mu mushinga ugamije gutuma haboneka inzu zo guturamo ziciriritse mu Rwanda, nk’uko ari gahunda ya Leta igamije ko abantu bafite amikoro aciriritse babona inzu zo guturamo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nguzanyo igamije guteza imbere imiturire mu Rwanda kandi izishyurwa ku nyungu ya 1.35% mu gihe cy’imyaka 25 harimo imyaka umunani izashira u Rwanda rutaratangira kwishyura.

Ati “Ni umushinga mwiza ugiye kudufasha gukemura ikibazo cy’ubuke bw’amacumbi kandi dufite icyizere ko uyu musanzu wa Banki y’Isi uzaba ingirakamaro kandi ugakoreshwa neza”.

Yongeyeho ko uyu mushinga uzakoreshwa mu kubaka inzu ziciriritse ziri hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ku buryo abantu bashobora kuba binjiza hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 700 Frw, bazashobora gufata inguzanyo muri aya mafaranga bakagura inzu kandi bakayishyura ku nyungu zidahenze no ku gihe kirekire.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko ari umushinga ugamije gufasha abantu binjiza amafaranga make gutunga inzu zabo nk’uko ari kimwe mu bihangayikishije igihugu.

Ati “Imyubakire ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda, uyu mushinga uzafasha abantu batari bafite amafaranga yo kugura inzu mu buryo bwari busanzwe buhar, kuyabona .

Uyu mushinga uzacungwa na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), aho bazakorana n’amabanki atandukanye bagasinyana amasezerano ku buryo zizajya ziguriza abaturage bashaka kugura inzu.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Rutabana Eric, yijeje ko inyungu ku nguzanyo izaba ntoya ugereranyije n’iyitangwa n’amabanki y’ubucuruzi n’igihe cyo kwishyura kizaba kirekire ugereranyije n’uko ku isoko ry’u Rwanda bisanzwe bihagaze.

Biteganyijwe ko inguzanyo zo kuri aya mafaranga zizatangira gutangwa nibura mu mpera za Gashyantare 2019.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana n'Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Gammal bashyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza