U Rwanda rwabonye amaboko mashya mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Abashoramari bo mu Birwa bya Maurice babengutse politiki y’u Rwanda yo kwita ku baturage barwo, bahitamo kurutangirizamo ikoranabuhanga rizafasha gukumira ibitero byibasira ibigo bya leta n’ibyigenga.

U Rwanda ruri maso ku bijyanye no guhangana n’ibitero birugabwaho binyujijwe mu ikoranabuhanga ndetse kuva mu 2018 rwatangiye gutegura amarushanwa yo gutyaza abanyeshuri ba kaminuza mu bwirinzi mu gihe ububiko bw’amakuru bwibasiriwe.

Abahuguwe bitezweho kubaka urwego ruhamye ruzafasha u Rwanda kugira ubwirinzi butajegajega mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Basuzumwa ubumenyi harebwa ubushobozi bwo kugaba ibitero by’ikoranabuhanga, kubyirinda no kubungabunga umutekano w’ikigo nyuma yo kubimenya.

Ishoramari ry’Ikigo Secure Services (Mauritius) Ltd (SSML), gifite ubunararibonye ni inyongera nziza muri uru rugendo. Kizafatanya na CITRIX na Forcepoint, ibigo bitanga serivisi za porogaramu z’ikoranabuhanga muri Amerika.

Umuyobozi wa SSML, Abadally Munglah, yatangaje ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kubera icyerekezo cyarwo.

Yagize ati “Twanzuye guhera ku Rwanda ngo hazabe icyicaro cyo kwagura ibikorwa mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. U Rwanda ni igihugu gishora mu bantu bacyo kandi nibyo dushaka. Niyo mpamvu twaruhisemo nk’ahantu ibikorwa byacu bigomba kwibanda.’’

Munglah yatangaje ko porogaramu zabo zizakingira ibitero by’ikoranabuhanga byashoboraga kwibasira amakuru y’ibanga mu bigo bitandukanye.

Yagize ati “Turabwira Abanyarwanda bakora iby’ubwishingizi n’amabanki kurinda ibikorwa byabo by’ikoranabuhanga kuko u Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga.’’

Amabanki n’ibigo by’ubwishingizi bivugwa ku isonga mu bigo bikeneye kubika neza amabanga yabyo y’akazi ngo atinjirirwa ndetse bikwiye ikoranabuhanga ribifasha gukora nta cyo byikanga.

Mu 2016, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rugabwaho ibitero bisaga 1000 by’ikoranabuhanga bigasubizwa inyuma.

U Rwanda ni urwa 76 ku Isi mu bihugu byibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga nkuko byatangajwe na Sosiyete icuruza ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky.

Mu 2017, ubujura bw’ikoranabuhanga bwahombeje Isi miliyari zigera kuri 600 z’amadolari. Hatagize igikorwa bwahombya Isi tiliyari esheshatu mu 2021.

Umuyobozi Mukuru wa Secure Services Mauritius, Abadally Munglah, yavuze bahisemo gukorana n'u Rwanda kubera uko rwita ku barutuye
Umuyobozi wa Secure Services Mauritius, Abadally Munglah (ibumoso) na Galen Amasay ushinzwe Iyamamazabikorwa mu kiganiro n'itangazamakuru

Amafoto: Imvahonshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza