U Rwanda rushobora kwifashisha ibigo byigenga mu gushakisha peteroli mu Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri gutekereza gukorana n’ibigo byigenga mu cyiciro gikurikira mu gushakisha peteroli mu kiyaga cya Kivu, nk’uko umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubucukuzi mu gihugu yabitangaje.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, Gatare Francis, avuga ko icyiciro cya mbere cyarangiye cyagaragaje ibimenyetso bitanga icyizere.

Nk’uko Bloomberg yabitangaje, nyuma y’icyiciro cya kabiri kiri gukorwa hasuzumwa kamere y’amazi mu bujyakuzimu, nibwo leta izemeza niba izinjiza abikorera mu nyigo yimbitse izemeza niba mu Kivu hari ubu butunzi.

Ati “Igihe nikigera, nitumara kuvanaho imbogamizi muri uyu murimo wo gushakisha peteroli, tuzabimenyesha abashoramari.”

Yatangaje ko guverinoma izaba yamaze gufata umwanzuro mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ikiyaga cya Kivu kimaze igihe kibyazwa ingufu za Megawatt 26 z’amashanyarazi zituruka muri Gaz Methane ibonekamo.

Gushakishamo peteroli byongererwa icyizere no kuba giherereye ku bipimo bimwe n’ibyo mu karere birimo ikiyaga cya Albert muri Uganda, cyavumbuwemo utugunguru miliyari 6.5 twa peteroli.

Gatare aheruka kubwira itangazamakuru ko binashingira ku bundi bushakashatsi bwakozwe mu gihe cyashize, ku buryo u Rwanda rukomeje ubwisumbuyeho ariko hagendewe ku bumenyi buhari ko mu Kivu haba harimo peteroli.

Ati "Gushakisha peteroli ni urugendo rurerure, ni akazi gakomeye kandi gasaba amafaranga menshi. Dutekereza ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twabonye amakuru ahagije yatuma tumenya ikindi cyemezo dufata, niba ari ugukomeza gushakisha cyangwa se tukabiha abikorera.”

Mu mezi ashize nibwo byatangajwe ko ubu bushakashatsi buri gukorwa ku bufatanye n’ikigo cyo mu Burusiya, ABI Holdings.

Gahunda yo gushakisha peteroli mu Rwanda yari yaratangijwe ariko iza guhagarara mu 2014, ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyo muri Canada, Vanoil Energy Ltd bahagarikaga ubufatanye muri uyu mushinga.

Wabaye nk’uwongera kubyutswa ubwo ikindi kigo cyo muri Canada, Black Swan Energy, cyavumburaga ko mu gice cy’Uburasirazuba cya Kivu gishobora gucukurwamo peteroli na gaz mu buryo bworoshye.

Bigashimangirwa n’ivumburwa ryabyo mu bice bitandukanye muri aka karere nko muri Uganda, Tanzania na Mozambique.

Nyuma y'amashanyarazi avanwa muri Gaz iri mu Kiyaga cya Kivu, ubu amaso ahanzwe ubushakashatsi buri kureba niba harimo na peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza