00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye abashoramari bazacunga uruganda rukora ubudodo bw’amagweja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka sosiyete zifite ubushake n’ubushobozi bwo gushora imari mu bikorwa byo gukurikirana no gucunga Kigali Silk Factory, uruganda ruherereye mu gace kahariwe inganda (Special Economic Zone) rukora ubudodo buva mu magweja.

Ubu busabe bwashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu GIshinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Claude Bizimana, ku wa 3 Ukwakira nk’uko Newtimes yabitangaje.

Muri rusange ibikorwa bikenewemo abashoramari bihera ku bworozi bw’amagweja abyara ubudodo bwifashishwa mu gukora imyenda. Amagweja ni udusimba twororokera mu biti byitwa ibobere.

Leta irashaka abashoramari bafite ubumenyi bukwiye n’ubushobozi mu mafaranga bazabasha gukora ishoramari rifatika bakubaka uruganda rufite ubushobozi bwo kohereza hanze umusaruro w’ibikorwa byabo.

Biteganyijwe ko itariki ya nyuma yo gutanga amadosiye kuri ubu busabe ari iya 2 Ugushyingo 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’imbere mu gihugu.

Umwaka ushize sosiyete y’Abanya-Koreya yitwa HEworks Rwanda Silk Ltd yari yarashoye imari muri urwo rwego mu Rwanda yahagaritse ibikorwa.

Urwo ruganda rwubatswe na leta mu 2018/2019 hagamijwe gushyikira ishoramari mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja n’ibibikomokaho. Agera kuri miliyari 1,3 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yashowe mu nyubako n’imashini zabugenewe.

Uruganda rwari rufite ubushobozi bwo gukora toni ziri hagati ya 70 na 100 by’amagi y’amagweja ku mwaka.

Ba rwiyemezamirimo bashaka iri soko bagomba no kuzaba bashinzwe gucunga amakusanyirizo y’amagi y’amagweja agera kuri atandatu, kongera ingano y’amagi aboneka kugira ngo ayo uruganda rukenera rubashe kuyabona hamwe no gutera inkunga abahinzi.

Mu 2020/2021, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 17042 bivuye mu magweja n’ibiyakomokaho mu bihugu birimo Vietnam, u Bushinwa n’u Butaliyani.Byavuyemo agera ku bihumbi 254 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 269 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakozi bari mu mirimo yabo muri Kigali Silk Factory (Ifoto ya Newtimes)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .