00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gushyiraho ikigega cya miliyari 350 Frw kizaha abahinzi inguzanyo zihendutse

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 April 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi iri imbere izatangiza umushinga wa miliyoni $350 (miliyari zirenga 350 Frw), uzatanga inguzanyo zihendutse ku bahinzi ku buryo inyungu izaba iri munsi ya 10%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabitagaje kuri uyu wa Mbere, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko ibikorwa bya guverinoma mu kugeza ku baturage inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko Guverinoma igiye kongera ishoramari mu buhinzi binyuze mu nguzanyo zihendutse, kugira ngo hakurweho imbogamizi z’uko usanga abahinzi bafata inguzanyo mu mabanki bakishyura 18% nk’aho bagiye mu bundi bucuruzi.

Ni umushinga urimo amafaranga agera kuri miliyoni $350 u Rwanda rufatanyije na Banki y’Isi uzatangira mu minsi iri imbere.

Yakomeje ati "Uzaba ufitemo igice kimwe cyo koroshya inguzanyo mu buhinzi, ku buryo intego ya leta, twafashe intego ko tugomba gutanga inguzanyo ku bahinzi muri iyo porogaramu, inyungu ikaba iri ku mubare umwe, ntagere ku 10% kugira ngo abahinga bakanorora babone inguzanyo ku mafaranga make."

"Izatangira ari umushinga wa leta, hanyuma amafaranga agende anyuzwa mu mabanki abaturage bayabone, ariko uko bagenda bishyura tuzajya tugera igihe ari ikigega kirambye kigenda cyinjiza amafaranga bagenda bayasohora, hanyuma ishoramari mu buhinzi ribe riroroshye. Ni umushinga twateguye twitonze neza, dushaka ko abahinzi bagera ku nguzanyo ya makeya."

Urwego rw’ubuhinzi rurakomeye mu gihugu kuko rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Iyi gahunda izuganira indi yo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro, aho Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubona ibiciro by’ifumbire mva ruganda bikomeje gutumbagira, yakubye inshuro enye ikiguzi yashyiraga muri nkunganire igenerwa ifumbire mva ruganda.

Inkuru wasoma: Guverinoma yakubye kane nkunganire nyuma y’itumbagira ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .