00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinde bahize kongera ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 June 2024 saa 07:19
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu 2023 igihugu cyabo cyaciye agahigo ko kuba icyahize ibindi mu gushora imari itubutse mu Rwanda, Abahinde baba mu Rwanda batangaje ko no muri uyu mwaka nta kabuza ako gahigo bazakagumana kuko u Rwanda ari ahantu hatakenye ko gushora imari yunguka.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwayoboye ibindi bihugu byashoye, imari nini mu Rwanda, aho yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$ (arenga miliyari 227 Frw y’ubu).

Bwakurikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashoye miliyoni 138.2$, u Budage bukurikiraho na miliyoni 131.5$, Mozambique na miliyoni 117.9$, Nigeria na miliyoni 115.2$.

Ubwo Abahinde baba mu Rwanda bifatanyaga n’Isi muri rusange mu gutera ibiti, bagarutse ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, berekana ko nta kabuza intego yabo na n’ubu ari uguca ako gahigo bafite ko mu 2023.

Bahize ko bitarenze mu Ukuboza 2024 bazaba bateye ibiti byera imbuto ziribwa bigera kuri 500, mu buryo bwo kujyanisha iryo shoramamari n’ibikorwa bibungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Afurika (India-Africa Business Forum IABF), Dr Saurabh Singhal yavuze ko muri iyi minsi ari guhura n’ingaga z’abacuruzi n’abashoramari bo mu Buhinde, abereka ibyiza byo gushinga inganda mu Rwanda.

Yavuze ko abiterwa n’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza ishoramari bijyanye n’uko rutekanye ku buryo bashaka kwagura n’inzeho bakoreramo.

Ati “Ku Bahinde u Rwanda ni isoko rifatika. Turateganya kwinjira no mu buhinzi n’ubworozi tugatunganya umusaruro ubukomokaho cyane ko u Rwanda rukize kuri uwo musaruro."

U Buhinde bwohereza mu Rwanda ibicuruzwa birimo imashini, ibikoresho by’ubuvuzi, ibinyabiziga, ibinyobwa, mu gihe bwo bukarutumizamo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro atandukanye.

Uyu muyobozi yavuze ko "Dushaka ko umusaruro w’ubuhinzi wongerewe agaciro woherezwa hanze ku rugero rwa 100% ari twe tuzajya tuwukora. Dufatanyije tuzagira u Rwanda igihugu cyihagije bidatinze.”

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde wakomeje kuzamuka kuva u Rwanda rufunguye Ambasade yarwo muri iki gihugu cyo muri Aziya mu 1999, ndetse rujya muri Commonwealth mu myaka 10 yakurikiyeho.

Uku kujya mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza kandi byahaye ikaze Abahinde mu gushora imari yabo mu Rwanda ku bwinshi, ibyakurikiwe n’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi atandukanye.

Abahinde bafite imishinga 3000 mu Rwanda. Ibyo bigo byose kandi bikururwa n’ubushake bw’abayobozi b’ibihugu byombi aho nka Perezida Kagame amaze gusura u Buhinde gatatu.

Izo nshuro zirimo mu 2009 ubwo yari yitabiriye inama yahuzaga Afurika n’u Buhinde mu bijyanye n’ubucuruzi na none mu 2014 asubirayo mu nama y’u Buhinde yigaga ku bukungu.

Mu 2017 na bwo yagiye mu Buhinde mu nama ihuza abari mu bucuruzi butandukanye mu Isi izwi nka ‘Vibrant Gujarat Summit’ Ibera muri Leta ya Gujarat.

Icyo gihe Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

RDB igaragaza ko mu 2023 ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryiyongereyeho 50% mu 2023 ugereranyije na 2022, rigera kuri miliyari 2.4$.

Ni ishoramari biteganywa ko mu myaka itanu iri imbere rizaba rimaze gutanga akazi ku bantu 40,198.

Abahinde baba mu Rwanda biyemeje gutera ibiti byera imbuto ziribwa bigera kuri 500 bitarenze 2024
Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'ubucuruzi hagati y'u Buhinde na Afurika (India-Africa Business Forum IABF), Dr Saurabh Singhal yavuze ko bashaka ko 100% by'umusaruro wongerewe agaciro woherezwa hanze ari bo bazajya bawutunganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .