SKOL yujuje imyaka 10 ikorera mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukora Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye ruri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rumaze rukorera mu Rwanda, aho rwageze mu 2010 nyuma yo kugura imigabane 51% mu rwahoze ari Brasserie des Milles Collines (BMC).

Mu gihe cy’imyaka 10, uru ruganda rwagiye ruzamura umusaruro warwo ku kigero kingana na 35%, ku buryo mu mwaka ushize rwakoze ibinyobwa bingana na hegitolitiro 500 000, zivuye kuri 80 000 zari zakozwe na BMC mu 2010.

Mu myaka itanu iri imbere, SKOL irateganya kuzaba itunganya hegitolitiro 1 000 000 ku mwaka.

SKOL kandi yagiye yongera ingano y’ubwoko bw’ibinyobwa itunganya, aho bimaze kugera kuri birindwi birimo SKOL Gatanu, Virunga Mist, Virunga Gold, SKOL Panache, SKOL Lager, SKOL Select ndetse na SKOL Malt, ari nayo yazibanjirije.

Mu minsi ishize nabwo, uru ruganda ruherutse gutangaza ko rwatangiye gutunganya amazi ya ’Virunga Mineral Water’ afite umwihariko, kuko atazajya abikwa mu macupa ya pulasitike nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Aya mazi “azajya abikwa mu macupa y’ibirahuri” mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo guteza imbere ibidukikije hagabanywa amacupa ya pulasitike akoreshwa inshuro imwe.

Uru ruganda kandi rusanzwe rushyiraho gahunda zorohereza Abanyarwanda kubona ibicuruzwa byarwo mu buryo bworoshye, burimo ubuzwi nka ‘SKOL World Cup Village’, SKOL New Year’s Village’, ‘SKOL Lager Comedy Nights’, ‘Gikundiro Promotion’ n’ubundi buryo butandukanye.

SKOL igaragara cyane mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga itandukanye ibafasha umuryango Nyarwanda muri rusange. Imwe muri iyo mishinga irimo iyo guteza imbere impano mu mukino w’amagare binyuze mu makipe arimo ‘SACA’ na ‘Fly Clycling Club’.

SKOL inafite gahunda izwi nka ‘SKOL FXB Village’ igenewe gufasha abaturage kuva mu bukene bukabije binyuze ku gutera inkunga y’ubuvuzi imiryango ituriye ahubatse uru ruganda.

Uru ruganda rumaze igihe kigera ku myaka umunani rutera inkunga irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, ‘Tour du Rwanda’ ndetse na ‘Rwanda Cycling Cup’.

SKOL inagaragara mu bikorwa bya ruhago y’u Rwanda kuko itera inkunga ikipe ya Rayon Sport F.C kuva mu 2014, ndetse hari n’ubufatanye uru ruganda ruherutse kugirana na Arsenal FC mu 2018.

Usibye gutanga serivisi nziza, SKOL inagaragara mu bikorwa bigamije gushimisha abakiliya bayo no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda muri rusange, barimo n’abakozi b’uru ruganda kandi byose bigakorwa hitawe ku bidukikije.

SKOL yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo icy’Umusoreshwa mwiza mu 2018, umushoramari mwiza ndetse n’umwe mu basoreshwa beza mu 2019.

Uruganda rwa SKOL rumaze imyaka 10 rukorera mu Rwanda
Aya ni yo macupa azajya ashyirwamo amazi, ubundi namara gukoreshwa asubizwe mu ruganda yongere akoreshwe
SKOL ifite intego yo gukuba kabiri umusaruro wayo mu myaka itanu iri imbere
SKOL ni we muterankunga mukuru wa Rayon Sports FC
SKOL yafashije imiryango itishoboye kwiyubakira inzu no kubona ubuvuzi bwiza
SKOL ni umuterankungga w'imena w'irushanwa rya Tour du Rwanda. Uru ruganda runafite ikipe rutera inkunga mu mukino w'amagare ya SACA
Uruganda rwa SKOL rufitanye ubufatanye n'Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza
Ikinyobwa cya SKOL Lagger ni kimwe muri birindwi bitunganywa na SKOL
Skol izwiho gukorana n'ibyamamare birimo abanyarwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .