RwandAir igeze he imyiteguro y’ingendo zerekeza mu Bushinwa n’i New York?

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Mutarama 2019 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2019 uzasiga Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, itangije ingendo zigana mu byerekezo birimo i Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiganiro ku itangizwa ry’izi ngendo byatanze umusaruro ndetse hari kunozwa uko bizashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa RwandAir, Makolo Manzi Yvonne, aherutse kuganira na Africanaerospace ku mishinga iyi sosiyete ifite mu rugendo rwo kwagukira mu mfuruka zose z’Isi, atangaza aho gutangiza ingendo zijya mu Bushinwa n’i New York bigeze.

RwandAir ifite gahunda yo kugabanya indege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 NextGen ikazisimbuza iza Bombardier Q400 NextGen zizaharirwa ingendo zihuza u Rwanda na Afurika.

Makolo yasobanuye ko hari intambwe imaze guterwa igana ku gutangiza ingendo za Guangzhou na New York.

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ariko itegereje ko abayobozi b’u Bushinwa bayiha icyangombwa kiyemerera kugwa no kuhahagurukira, nibura bitarenze Gicurasi 2019.

RwandAir yanabonye uburenganzira bwo kwerekeza New York, ariko igakorana n’izindi sosiyete z’indege mu kizwi nka ‘code-share’.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 21 Gicurasi 2018, yemereye RwandAir gukoresha ikibuga cya Accra (Kotoka International Airport) mu ngendo zerekeza muri Amerika. Asigaje kwemezwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Indege (FAA).

Iki kigo cyanakoze igenzura ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu 2018, kizanashyikiriza Minisiteri y’Ubwikorezi muri Amerika izemerera RwandAir kuhatangirira ingendo.

RwandAir yatangiye ibiganiro bizayifasha gukora ingendo zayo bwite mu mijyi ya Amerika. Makolo yavuze ko “Ni umurimo ugikomeza.’’

RwandAir iranateganya kwakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’ebyiri za Boeing 737 MAX.

Iyi sosiyete kandi izatangira ingendo zerekeza i Addis Abeba muri Ethiopia n’i Tel Aviv muri Israël muri Mata na Gicurasi 2019.

Indege za Boeing 737 MAX zizakoreshwa mu ngendo zigana Tel Aviv n’i Addis Abeba. Ibi byerekezo biziyongeraho ibiteganyijwe gutangizwa i Khartoum muri Sudan, Lilongwe muri Malawi na Luanda muri Angola, gusa Makolo yavuze ko ‘‘hagikorwa inyigo ya mbere.’’

Mu bindi byerekezo, indege za Airbus A330 zizakoreshwa mu nzira igana Guanzhou mu Bushinwa n’i New York kuri John F. Kennedy International Airport no kongera ubushobozi bwa Dubai, Lagos muri Nigeria na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. Igana mu byerekezo 26 muri Afurika y’Uburasirazuba, iyo Hagati, Uburengerazuba n’Amajyepfo; Uburasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya.

Mu myaka itanu iri imbere RwandAir irifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite zikava kuri 12 mu kurushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku Isi yose.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko imyiteguro yo gutangira ingendo zijya mu Bushinwa na Amerika igeze kure
RwandAir irateganya kugura izindi ndege nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza