00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwabukumba yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishyirahamwe ry’amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukuboza 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Rwabukumba Pierre Celestin usanzwe ari Umuyobozi w’Isoko ry’Imari mu Rwanda, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA.

Ni amatora yabereye muri Côte d’Ivoire, aho Rwabukumba agiye kuba Umuyobozi wungirije wa ASEA, ishyirahamwe rigizwe n’ibigo 26 by’imari n’imigabane byo muri Afurika.

Ryashinzwe mu 1993, rikorana bya hafi n’abanyamuryango baryo muri gahunda zigamije kuzamura uru rwego no guharanira ko bizagera mu 2025 rushobora kuba inkingi ya mwamba y’iterambere ry’uyu mugabane.

Rwabukumba yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko azakorana imbaraga ze zose ahereye ku byo ubuyobozi bwari busanzweho bumaze gukora.

Uyu mugabo usibye kuba ayobora Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, ni n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yari anasanzwe muri Komite Nyobozi ya ASEA aho yayoboraga Komite ishinzwe Iterambere.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ricuruza imigabane (Stock Market Shares) ndetse n’impapuro mpeshamwenda (Stock Bond).

Iyo migabane iki kigo ni cyo kiyishyira hanze abantu bakayigura bityo bakagira amahirwe yo kuba ba nyiri icyo kigo ku rugero rw’imigabane baguze.

Naho impapuro mpeshamwenda zishyirwaho na Banki Nkuru hakaboneka amafaranga yo gushyira mu mishinga n’igenamigambi bya Leta maze uwaziguze agahabwa inyungu buri mezi atandatu.

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ririho ibigo 10 birimo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ishoramari mu by’Ubuvuzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Ltd; Cimerwa Plc; I&M Bank; Equity Bank Group Ltd; KCB; Nation Media Group; Uchumi Super Market Ltd na MTN Rwandacell.

Rwabukumba Pierre Celestin yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ishyirahamwe rihuza amasoko y'imari n'imigabane muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .