00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB mu biganiro byo kureshya abashoramari bo muri Denmark

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 March 2022 saa 12:14
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwakomereje muri Danemark ibiganiro bigamije kureshya abashoramari bo mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, kuri uyu wa 30 Werurwe 2022.

Nk’uko byagenze i Oslo muri Norvège, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Suède inahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Scandivie, RDB yakomereje ibi bikorwa mu Mujyi wa Copenhagen muri Danemark.

Muri iyi gahunda mu masaha ya mugitondo haba ibiganiro byo kureshya abashoramari, nyuma ya saa Sita no ku mugoroba hakaba ibindi biganiro bigamije gusobanura gahunda ya Visit Rwanda. Ibi bihuza Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB n’abikorera ariko bari mu rwego rw’ubukerarugendo.

Philip Lacky ushinzwe ishoramari muri RDB, yagaragarije abatumirwa b’abashoramari batuye muri Danemark amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Suède, Marie Elise Umulisa, yabwiye IGIHE ko abitabiriye biganjemo abakora mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’izindi.

Ku mugoroba RDB yahuye na sosiyete zo muri Danemark zikora ibijyanye n’ubukerarugendo. Izo sosiyete kandi zahuye n’abatanga serivisi z’ubukerarugendo baturutse mu Rwanda kugira ngo bagaragarizwe ibyiza bihari bityo babashe kongera u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu boherezamo ba mukerarugendo babanyuraho mu kazi kabo ka buri munsi.

Muri iki gikorwa banamurikiwe umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo z’Itorero Irebero.

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza muri Finland mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Helsinki, ikazasozerezwa i Stockholm muri Suède.

Philip Lucky ushinzwe ishoramari muri RDB yeretse abitabiriye ibi biganiro hamwe mu ho bashobora gushora imari.
Abaturage ba Denmark bagize umwanya wo gusobanuza byinshi byabafasha kumenya u Rwanda
Ikawa y'u Rwanda iri mu byamenyekanishijwe muri iki gikorwa
Ibi biganiro byitabiriwe n'abikorera mu nzego zitandukanye muri Denmark
Linda Mutesi, ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere asobanurira Abanya-Denmark amahirwe y’ubukerarugendo mu Rwanda
Philbert Ndandali ukora muri RDB nawe ari batanze ikiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .