00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Energy igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 9 Frw

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 13 March 2024 saa 02:33
Yasuwe :

Sosiyete ya Prime Energy Ltd isanzwe itunganya umuriro w’amashanyarazi, yahawe uburenganzira bwo gutangira gucuruza impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije (Green Bond), ku ikubitiro izacuruza izifite agaciro ka miliyari 9,5 Frw.

Izi mpapuro mpeshamwenda Prime Energy izatangira gucuruza kuva ku itariki ya 18 Werurwe kugeza ku ya Mata 2024, amafaranga azavamo azashorwa mu mishinga yayo mishya igamije kurengera ibidukikije, andi akoreshwe mu kuvugurura ingomero z’amashanyarazi enye iyi sosiyete isanganywe.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Energy, Sandy Rusera, yavuze ko kuba bahawe uburenganzira bwo kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane mu rwego rwo gucuruza inyandiko mpeshamwenda, bizabafasha mu ntego zo kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi utunganye.

Ati “Tunejejwe no gukoresha iyi nzira kugira ngo twagure ubushobozi bw’ingomero z’amashanyarazi zacu no kubona andi mahirwe yo kugeza umuriro mu buryo burambye ku bandi baturage.”

Yavuze ko impapuro mpeshamwenda za Prime Energy zizaha amahirwe abashoramari kugira uruhare mu gushora mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije kandi biramba, kandi nta byago byo kuba bahomba.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Prime Energy, Joe Nsano, yavuze ko bizabafasha iki gikorwa ari ingenzi cyane mu kongera ubushobozi buzatuma babasha gushora mu yindi mishinga, ndetse bizanabafasha gukorana n’abashoramari bahuje intego yo kugira ahazaza hatangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Capital Market Authority, CMA), Bundugu Eric, yavuze ko bishimiye guha uburenganzira Prime Energy bwo gutangira gucuruza impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije (green bond) bakaba ari bo mbere mu Rwanda bagiye gucuruza nk’izo.

Yongeyeho ko ari intambwe nziza ikomeje guterwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ihamya intego yayo yo kugera ku iterambere ry’ubukungu rirambye.

Prime Energy igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 9 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .