Kuri uyu wa Gatatu agaciro k’umugabane umwe wa Nvidia kiyongereyeho 5%, ubarirwa kuri 1,224$.
Izamuka ry’agaciro ka Nvidia ryaturutse ku ishoramari yatangiye umwaka ushize, cyane cyane mu bijyanye n’ubwenge bukorano, Artificial Intelligence.
Microsoft iracyari ku mwanya wa mbere mu bigo bifite agaciro kanini ku Isi dore ko nayo ikataje cyane mu bya Artificial Intelligence, nyuma yo gutangiza Chat GPT.
Nvidia yatangiye ibikorwa mu 1993, itangira ikora ibyuma bito by’ikoranabuhanga byifashishwa muri za mudasobwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!