00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MUA Insurance Rwanda yatangije ishami ryihariye rishinzwe kwita ku bakiliya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 May 2024 saa 08:48
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwihutana n’umuvuduko w’iterambere no kurushaho gutanga serivisi nziza, Ikigo cy’Ubwishingizi cya Mauritius Union Assurance [MUA Insurance ishami ry’u Rwanda], cyatangije ishami ryihariye rishinzwe kwita ku bakiliya ryahawe izina rya ‘Customer Experience Hub’, aho rizashyira imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byaryo byose.

Iri shami ryatashywe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 03 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyabereye ahasanzwe hari ibiro by’iki kigo akaba ari naho iri shami rizajya rikorera.

Umuyobozi wa MUA Insurance mu Rwanda, Konde Bugingo, yagaragaje ko isoko ry’ibigo by’ubwishingizi rikiri hasi cyane ndetse hakaba hari kurebwa icyakorwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo imbogamizi zihari zikurwemo ariko n’ibigo ubwabyo bikwiye kubigiramo uruhare.

Ati “Gushyiraho inzego zihariye zishinzwe kwita ku bakiliya, guhora duhugura abakozi bacu, no gutuma abatugana bisanga biri mu bintu bizatuma dutera imbere, ni akazi kenshi ariko twabigeraho.”

“Urugero ntuba ukwiye kwinjira mu biro bitagaragara neza. Niba tuguhamagaye ngo dukorane uze udusange ahantu heza kandi ahantu wumva wisanzuye, ibintu nk’ibyo nibyo bituma abantu bakugirira icyizere mugakorana neza.”

Itangizwa ry’iri shami rishimangira intambwe ikomeye ya MUA Insurance Rwanda mu rugendo rwo kuzana impinduka mu mitangire ya serivisi ku bakiliya mu Rwanda hose.

Iri shami kandi ni ikimenyetso kigaragaza ko iki kigo cyiyemeje gufata iya mbere mu guhanga udushya no gushyira imbere ibyifuzo by’umkiliya ubagana.

Mendies Mhiribidi uyobora ikigo cya Liaison Group, gikora nk’umuhuza wa MUA Insurance Rwanda n’abakiliya, yagaragaje ko kuva mu 2017 akorana n’iki kigo cy’ubwishingizi cyagiye kirangwa na serivisi nziza mu kwita ku bakiliya bibanda cyane ku kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo vuba.

Ati “Kuba rero bashyizeho iri shami bivuze ko urwego rugiye kurushaho kuzamuka, umwihariko ubu n’uko noneho nta by’impapuro, ubu ibisubizo byose bigeye kuzajya bitangwa ako kanya kubera ikoranabuhanga.”

Abakozi bo muri iri shami rishya, bazaba bafite inshigano zo kwakira ibibazo by’abakiliya no kubikemura mu buryo bwihuse, gutanga umucyo ku bikorwa bya MUA Insurance Rwanda no kwifashisha ikoranabuhanga mu kwihutisha inyinshi muri serivisi zitangwa.

Ikindi ni uko abakiliya b’iki kigo bazajya bahabwa serivisi igihe icyo ari cyo cyose amasaha 24 y’iminsi irindwi yose y’icyumweru, binyuze ku murongo wayo utishyurwa.

Umuyobozi muri BNR ushinzwe ibijyanye no guhangana n’izahara ry’ubukungu, Shelagh Kahonda, yashimiye iki gikorwa cya MUA, agaragaza ko bifitanye isano no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite urwego rw’ubukungu ruri gutera imbere cyane, ariko urwego rwa serivisi akaba ari rwo rubigiramo uruhare cyane kandi akaba ari naho habarizwamo ibigo by’ubwishingizi.

Yagize ati “Iyi ni intambwe imwe muteye yo kwita ku bakiliya banyu uko bikwiye ariko haracyari urugendo, ndashaka kandi no kugaragaza akamaro k’ikoranabuhanga mu minsi ya none, tugomba kuribyaza umusaruro tukaryifashisha mu kwita ku bakiliya bacu uko bikwiye.”

Ubwo iri shami ryatangizwaga, hanamuritswe imodoka nshya za MUA Insurance Rwanda, zizajya zifashishwa mu bikorwa byo kwita ku bakiliya gusa, birimo kubasanga aho bari mu mujyo w’akazi, kubagezaho ibyagombwa runaka cyangwa no kubatwara bo ubwabo mu gihe bibaye ngombwa.

Umuyobozi Mukuru wa MUA Insurance Rwanda Ltd, Nikesh Patel, yavuze ko kwita ku bakiliya ari urugendo, iyi akaba ari imwe mu ntambwe nyinshi itewe mu zizaterwa mu myaka iri imbere.

Ati “Ibigo by’ubwishingizi bisanzwe bikora mu buryo bwa gakondo nta mpinduka ugasanga ni ibintu bitajyanye n’igihe ku buryo umuntu akenera serivisi bikamufata iminsi myishi kandi mu by’ukuri bitagakwiye, ibyo rero nibyo dushaka guhindura binyuze muri iri shami.”

Ikigo cya MUA Insurance Rwanda cyahoze cyitwa Phoenix Assurance Company Ltd, gitanga serivisi z’ubwishingizi bw’igihe gito kuva mu 2006. Kuva mu 2014 iki kigo cyagiye gikora amavugurura menshi mu mashami yayo mu bihugu bya Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda hagamijwe gutanga serivisi nziza ku bakiliya kubufasha bw’ikigo gikuru giherereye muri Mauritius.

Umuyobozi muri BNR ushinzwe ibijyanye no guhangana n’izahara ry’ubukungu, Shelagh Kahonda, yahaye umukoro iki kigo avuga ko ari ahacyo ho gukomeza ibikorwa byiza biganisha ku iterambere rusange
Umuyobozi wa MUA Insurance mu Rwanda, Konde Bugingo, yagaragaje ko ibigo by'ubwishingizi bikwiye gufata ingamba nshya zigamije iterambere ryabyo
Ushinzwe kurushaho kumenyekanisha MUA Insurance Rwanda (Brand Ambassador), Mutesi Jolly, yavuze ko ubunyamwuga iki kigo gisanganywe buzarushaho kwiyongera
Umuyobozi Mukuru wa MUA Insurance Rwanda Ltd, Nikesh Patel, yavuze ko kwita ku bakiliya ari urugendo, iyi akaba ari imwe mu ntambwe nyinshi itewe mu zizaterwa mu myaka iri imbere
MUA Insurance Rwanda yijeje gukomeza gutanga serivisi nziza kandi zirangwa n'udushya tudasanzweho muri uru rwego
Iri shami ryahawe ibiro byihariye bizajya bikorerwamo ibikorwa byaryo
Hamuritswe imodoka eshanu nshya zizajya zifashishwa mu guha serivisi nziza abakiliya ba MUA Insurance Rwanda
Aba ni bamwe mu bagize itsinda rigari rizajya rikurikirana ibikorwa binyuranye by'iri shami rishya umunsi ku wundi
Umuyobozi muri BNR ushinzwe ibijyanye no guhangana n’izahara ry’ubukungu, Shelagh Kahonda, ni umwe mu batashye izi modoka nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .