Byatangajwe ku wa 16 Ukuboza 2024 mu nama yabereye i Kigali, yagaragarizwagamo ibikorwa Loni iteganya gukora mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Yari igamije kandi kumurikira leta ibyo bikorwa ngo hasuzumwe niba bihura n’ibyateganyijwe muri NST2, ngo bibone kwemezwa.
Hatangajwe ko ayo mafaranga azashyirwa mu bikorwa bihuriweho n’amashami ya Loni yose, birimo ibyo kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo, guteza imbere ubukungu, ikoranabuhanga n’ingufu, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yavuze ko bazatanga ubushobozi bw’amafaranga mu gushyira mu bikorwa inkingi zose zigize NST2.
Ati “Twateguye miliyari 1$ duteganya gukoresha mu myaka itanu iri imbere. Ubwo bushobozi buzafasha abafatanyabikorwa batandukanye kubona uko bakora ibikorwa bizamura ubukungu bw’u Rwanda.”
Yavuze ko ubu ari igihe cyiza cyo kuva mu buryo bari basanzwe bakoramo binjira mu bushingiye ku Ntego z’Iterambere Rirambye za Loni, ariko hanashingirwe ku ntego yabo yo kuzamura ubukungu, imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage binyuze muri NST2 n’icyerekezo 2050.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf yavuze ko basanze ibyo Loni yateganyije bihuye n’ibya Leta kandi ko babyitezeho umusaruro.
Ati “Ibyo bateganya mu myaka itanu bihuje neza n’ibyo duteganya muri NST2 kandi tuzakomeza gukorana neza. Bizadufasha kugera ku ntego dufite ya NST2”.
Minisitiri Murangwa yavuze ko kuva mu 2007 u Rwanda rwinjira mu bihugu umunani amashami ya Loni akoreramo abumbiye hamwe, Loni yabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu igenamigambi ry’igihe gito n’iry’igihe kirekire.
Ati “Twafatanyije muri EDPRS ya mbere n’iya kabiri no kuri NST1 kandi n’ubu dukomeje gukorana”.
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashami ya Loni 23. Biteganyijwe ko hagiye kwiyongeraho andi atatu arimo irishinzwe itumanaho, iryo kurwanya ibiyobyabwenge n’irishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Loni.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!