00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kwa MTN Rwanda PLC bisobanuye iki ku isoko ryacu ?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho kiza imbere y’ibindi muri urwo rwego mu Rwanda, MTN Rwanda Cell PLC, kizatangira gucuruza imigabane yacyo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku wa 4 Gicurasi 2021. Kugera kuri iryo soko kwa MTN si amakuru meza gusa, ahubwo biduteye no kureba kure twibaza icyo bisobanuye ku kuri iri soko n’igihugu muri rusange.

Ubundi byose byatangiriye mu Mpeshyi ya 2015 ubwo umunyamigabane umwe rukumbi mu gihugu wa MTN Rwanda Cell, Crystal Ventures, yari ifite imigabane ingana na 20% muri icyo kigo, yashyize imigabane ye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ngo icuruzwe.

Ibyo icyo kigo cyabikoze gitangiza uburyo bwo guhuriza hamwe abashoramari bashaka kuguramo imigabane (Special Purpose Vehicle (SPV) bagaca muri Crystal Telecom (CTL) yari yashyizweho igenewe kuba ibarizwamo 20% by’imigabane ya MTN Rwanda Cell, ndetse n’abandi bashaka kugura imigabane muri icyo kigo bakanyura muri SVP.

Mu myaka itanu n’igice ishize, imigabane y’icyo kigo yagiye ihererekanywa hagati y’abantu batandukanye, mu gihe 80% yari ikiri mu maboko ya MTN kugeza ubu ubwo izo mpande zombi (urw’abikorera n’urwa MTN) zahurijwe hamwe zikaba iza MTN Rwanda Cell PLC.

Nyuma yo guhabwa impushya zikenewe n’inzego zibishinzwe zirimo Urwego rushinzwe Kugena imikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority) n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE) ziyemerera kwinjira kuri iryo soko; abanyamigabane ba CTL PLC bahise bakurwa ku rutonde rw’abafite imigabane muri MTN Rwanda Cell PLC ndetse iyo sosiyete ikurwa ku rutonde rw’izanditswe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), mbere y’uko MTN ishyirwa ku isoko ku mugaragaro ku wa 4 Gicurasi 2021.

Agaciro k’umugabane wa ICTL kari 190 Frw mbere y’uko isubika gucuruza ku wa 26 Mata 2021, MTN Rwanda Cell imaze kuyifata agaciro kaba 269 Frw.

Ku rutonde ruzakorwa mu Cyumweru gitaha, iryo soko rizifashisha amakuru azaba yatanzwe n’Ikigo mbere y’uko imigabane icuruzwa (Information Memorandum) n’ayakuwe ahandi mu kwikorera ubucuruzi bwaryo bushingira ku bijyanwa ku isoko n’ibihakenewe.

Ku rundi ruhande, kuza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kwa MTN by’umwihariko hashize imyaka 10 ishize isoko ritangijwe, ni irindi buye ry’ifatizo.

Gushyira MTN ku Isoko ry’Imari n’Imigabane by’umwihariko birongera ishoramari ku buryo bugaragara mu nzira yo kwaguka neza, kandi byongere umubare w’ibirango bikomeye ku isoko ndetse birusheho kongera imigaragarire y’ibikorwa by’icyo kigo. Gushora imari kwa buri wese muri rusange bishobora kuba imbarutso y’inyungu yava ku bashoramari bashya benshi bagiye kuzaza.

Ushingiye ku mateka y’inyungu itubutse MTN yagiye igeraho muri iki Gihugu, hizewe ko izina rikomeye iki kirango cya Y’ello kizanywe na MTN gifite ku isoko kizakurura ibigo byinshi by’abikorera haba ab’imbere mu Gihugu cyangwa mpuzamahanga, baze ku isoko kandi tuzishimira inyungu y’ibigo biririho.

Ku kigo gishoye imari na rubanda muri rusange, uku kujya ku isoko bitanga amahirwe atari ukuba ibikorwa bya MTN Rwanda Cell bizagaragara gusa, ahubwo bizatuma n’ufitemo imigabane ayigeraho mu buryo butaziguye.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 31 Mutarama 2011, rifite intego yo gucuruza imigabane. Iryo soko mu myaka 10 rimaze ryageze ku iterambere rigaragara, kandi ryagize akamaro gakomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Muri iyo myaka Icumi Isoko ry’Imari n’Imigabane rimaze kwandika ibigo 10 bivuye kuri kimwe cyari gihari mu 2011 byarigejeje kuri miliyari 1.500 Frw (miliyari 1,72 $), imigabane ifite agaciro ka miliyari 239 Frw (miliyoni 243,3$), n’impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 79,19 Frw (miliyoni 80,6$) byacurujwe ku isoko rya kabiri, bituma agaciro k’ibyakozwe kuri iryo soko kagera hafi kuri miliyari 1.468 Frw (miliyari 1,5 $).

Iryo soko kandi riri mu ntambwe za nyuma mu kwihuza n’andi yo muri Afurika y’Iburasirazuba hagamijwe kugera ku bashoramari benshi n’amahirwe y’ishoramari muri ako karere. Kuba MTN yinjiye ku isoko kuri ni amahirwe meza yo gukurura abandi bashoramari mu Karere bakongera kugera ku bikorwa byayo kandi isoko rigomba kubibagezaho.

Hari ushobora kwibeshya ko ibi ari ibyagezweho kubera ibikorwa by’Ikigo cy’Imari n’Imigabane gusa kandi mu by’ukuri izi n’imbaraga ku rwego rw’ishoramari rwubakiye ku byakomeje kugerwaho n’Igihugu mu gihe nibura cy’imyaka 15 ishize.

Ni inkuru y’intsinzi ihuriweho, iterambere ry’Igihugu akaba ari ryo riyiri inyuma. Intangiriro yari iyacu, ubu ni amahirwe yacu yo kubyaza umusaro.

Yanditswe n’Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE), Pierre célestin Rwabukumba afatanyije n’Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Afurika y’Iburasirazuba (EASEA)

Kwinjira kwa MTN Rwanda ku isoko ry'imari n'imigabane ni amahirwe akomeye ku kwaguka kw'isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .