00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari ryo mu cyanya cy’inganda cya Kigali rimaze kurenga miliyari 2$

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 February 2024 saa 09:43
Yasuwe :

Umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ugenda ugaragarira amaso y’abantu hashingiwe no ku bintu byinshi bajyaga bakenera bakagomba kubitumiza i Burayi na Aziya, ubu bikaba bisigaye bikorerwa mu nganda zubatse mu rw’imisozi igihumbi.

Politiki y’Igihugu ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, kuva ubwo hatangira gahunda zitandukanye zirimo igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made In Rwanda’, ibyanya byahariwe inganda [Special Economic Zones] n’izindi.

Ibyanya by’inganda ubu bigaragara mu turere twa Muhanga, Huye, Rwamagana, Bugesera, Musanze, Nyagatare, Rusizi ndetse n’icya Kigali.

Ibi byanya by’inganda bigira uruhare mu iterambere ryaba iry’ibihumbi by’abaturage bakora mu nganda zihari n’ubundi buzima bufitanye isano n’ubukungu bw’u Rwanda.

Nk’urugero icyanya cy’inganda cya Kigali, [Kigali Special Economic Zone] kirimo inganda 155 zahaye akazi abarenga ibihumbi 15.

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko agaciro k’umusaruro ukomoka ku nganda kiyongereye kuko mu 2019 zinjije miliyari 1500Frw, mu gihe mu 2023 zinjije miiyari 3200 Frw.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 yabwiye Abadepite ko icyanya cy’inganda cya Kigali ari cyo cyuzuye neza gusa kuko gifite ibisabwa byose birimo n’ibikorwa remezo.

Ati “Ubu ngubu icyanya abantu benshi basura ni icya Kigali [Kigali Special Economic Zone], uvanyemo n’Abanyarwanda n’abanyamahanga iyo baje barahasura kuko kirimo ibintu bitandukanye. Harimo ibikorwa remezo bitandukanye, harimo inganda zitandukanye, ntihabura ibibazo ariko ishusho uko iri ubona ko ari icyanya cyahariwe inganda.”

Inganda zibarizwa muri Specil Economic Zone harimo izikora imyenda zibarirwa muri 70, iziteranya ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za televiziyo n’ibindi.

Hari kandi izitunganya ibikomoka ku buhinzi nk’ifarini y’ingano n’andi mafu akoreshwa mu miryango, amata n’ibiyakomokaho n’ibindi.

Harimo n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabati, ibyuma, intsinga z’amashanyarazi, amarangi; izikora matela, ibikoresho by’isuku, ibyo kwa muganga n’imiti, n’ibindi abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Igikomeye cyane mu nganda ni ukugira imbata yacyo isobanura neza ubwoko bw’inganda bujya muri icyo cyanya. Ubu icyanya cy’inganda cya Kigali ni cyo dufite cyuzuye neza mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri aho dufite inganda 156, aho harimo miliyari zirenga 2$, aho ubona imihanda irimo, ibintu byose bigiye birimo muri rusange, aho n’amahanga ubona yishimiye.”

Agaciro k’ibicuruzwa byatunganyirijwe mu nganda z’imbere mu Gihugu, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga, kavuye kuri miliyari 1,9$ mu 2020 kagera kuri miliyari zisaga 2,9 $ mu 2022.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2023 hubatswe inganda nshya 219.

Mu bindi byanya by’inganda byo mu turere tunyuranye harimo inganda nke, uretse icya Bugezera kirimo inganda 11 zihariye ishoramari ribarirwa muri miliyoni 95$, mu gihe icya Muhanga kibarizwamo inganda enye zibarirwa ishoramari rya miliyoni zisaga 100$.

Icya Rwamagana harimo inganda 12 zashowemo miliyoni 59.5$, icya Musanze kirimo uruganda rumwe rukora sima rwashowemo miliyoni 47$ mu gihe icyanya cy’inganda cya Huye kirimo inganda eshatu zashowemo miliyoni 7$.

Ishoramari riri mu cyanya cy'inganda cya Kigali rimaze kurenga miliyari 2$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .