00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari ry’u Bwongereza mu Rwanda ryageze kuri miliyari 847 Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 January 2024 saa 07:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Iganamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko mu myaka icumi ishize, ishoramari ry’u Bwongereza mu Rwanda ryageze kuri miliyoni 662$ (arenga miliyari 847 Frw), agaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwikubye inshuro eshanu bugera ku gaciro kabarirwa miliyoni 52$ (arenga miliyari 66 Frw) ku bijyanye n’ibicuruzwa gusa.

Dr Ndagijimana yabitangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ihuriro ry’iminsi itatu riri guhuza abashoramari barenga 100 bo mu Bwongereza n’abayobozi ndetse n’Abanyarwanda bakora ishoramari hagamijwe kuganira ku iterambere ry’uru rwego ku mpande zombi.

Minisitri Dr Ndagijimana yatangaje ko ibyo u Bwongereza bwohereza mu Rwanda byiganjemo imashini n’ibikoresho by’ubuvuzi nk’imiti n’ibindi mu gihe ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu kiyoboye n’Umwami Charles III byiganjemo icyayi n’ikawa.

Mu 2023, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ni ukuvuga ibicuruzwa bitandukanye na serivisi zatanzwe byaba ibyo u Rwanda rwohereje mu Bwongereza ndetse n’ibyo bwarwoherejemo byabarirwaga agaciro ka miliyoni 44$ (arenga miliyari 56 Frw), ibingana n’ubwiyongere bwa 9,5%.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, u Bwongereza bwafashije u Rwanda cyane mu kongera kwiyubaka no gukomeza gutwaza rutera imbere mu nzego zitandukanye.

Ni inzego zirimo uburezi, gucunga no kugenzura imari ya leta, guteza imbere abikorera, ibidukikije hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwimakaza ubukungu budahungabanya ibidukikije n’ubucuruzi.

Yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho icyerekezo 2020 cyari kigamije kuzamura iterambere ry’u Rwanda aho zimwe mu ngingo nyamukuru z’iki cyerekezo zari zishingiye ku buyobozi bwiza, kwita ku bakozi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, guteza imbere abikorera, ibikorwaremezo n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi, ndetse no gifatanya n’ibihugu by’amahanga.

Yeretse abashoramari b’Abongereza ko ibyo byajyanye no kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, guteza imbere umutungo kamere, ibidukikije hatibagiwe n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Muri ibi bihe u Rwanda rwakoze impinduka zitandukanye mu ku guteza imbere ubucuruzi, ibituma ruba hamwe mu hantu habereye gushora imari ku Isi, ndetse byatanze umusaruro kuko byazamuye ishoramari ry’abikorera haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko ishoramari ry'u Bwongereza mu Rwanda ryarenze miliyari 800 Frw

Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko bijyanye n’uko intego z’icyerekezo 2020 zari zaragezweho, rwashyizeho icyerekezo 2050, imyaka izasiga rubaye kimwe mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije mu 2035 ndetse na kimwe mu bikize mu 2050.

Yerekanye ko intego nyamukuru z’iki cyerekezo ari uguteza imbere abaturage, ubufatanye no kurushanwa, guteza imbere imijyi no kubazwa inshingano ku bigo bitandukanye, icyakora agaragaza ko intego u Rwanda rwari rwihaye zakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko rukomeza gutwaza, mu 2021 ubukungu butangira kuzahurwa.

Ati “Ubukungu bwazahutse ku rugero rwo hejuru bugera ku 10,9% mu 2021, mu 2022 bugera ku 8,2% ndetse n’impuzandego ya 7,7% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2023, ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri.

Ati “Mboneyeho gufata uyu mwanya nsaba abashoramari bo mu Bwongereza gushora imari mu Rwanda hagamijwe ko na bo bagira uruhare ku cyerekezo 2050, nkabizeza ko batazahomba habe na busa.”

Yeretse aba banyemari ko u Rwanda rworohereje abashaka gurusura, aho baba baturuka hose, ndetse ko bashobora kubona visa ako kanya bakigera mu gihugu, byagera ku bo mu Muryango wa Commonwealth visa bakayibonera ku buntu.

U Rwanda rukomeje gukataza mu nzego zitandukanye, zirimo urw’imari, ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ibindi, rukaba indashyikirwa mu kuba amahitamo ya mbere ku bategura inama mpuzamahanga.

Minisitiri Dr Ndagijimana kandi yerekanye ko icyatumye u Bwongereza n’u Rwanda bigira umubano utajegajega birimo no kuba Ikigo cyarwo cy’Ubwikorezi bwo mu kirere cya RwandAir, urugendo rwa mbere cyagiriye mu Burayi rwari urugiye mu Bwongereza, hagamamijwe guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Abarimo Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana (uwa kabiri uhereye ibumoso) ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'u Rwanda y'Iterambere, Kampeta Pitchette Sayinzoga (umukurikiye) bagaragaje amahirwe ari mu bucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi (iburyo) aganira ma mugenzi we bari bitabiranye ihuriro ry'abashoramari bo mu Rwanda n'u Bwongereza ku bijyanye n'ubucuruzi
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi aganira n'umushoramari mugenzi we wo mu Bwongereza
Abashoramari barenga 100 bo mu Bwongereza bahuye na bagenzi babo bo mu Rwanda baganira ku mahirwe ari muri uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .