Ubu bushakashatsi bwakorewe kuri sosiyete z’ubucuruzi 384 ariko muri zo 329 ni zo zashoboye gusubiza ibibazo byabazwaga.
Buri mu murongo w’amavugurura u Rwanda rwakoze mu kuzamura ishoramari rikomoka mu mahanga hagamijwe iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Imibare yashyizwe ahagaragara muri Mata 2024 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ishoramari ryakozwe n’abantu cyangwa ibigo bigura imigabane cyangwa bashora imari yabo mu bigo by’abikorera mu Rwanda, cyangwa batangiza ibigo bishya by’ubucuruzi ryiyongereye mu mwaka wa 2022.
Iri shoramari ryakozwe ahanini ryibanze cyane mu rwego rw’imari rwihariye 33.6% mu gihe urwego rw’inganda rwo rugize 18.6%. Mu rwego rw’ubucuruzi hashowe 14.4% mu gihe urwego rw’ikoranabuhanga rufite ijanisha rya 9%.
Iyi raporo igaragaza ko Ibirwa bya Maurice ari cyo gihugu kiza ku isonga mu ishoramari ry’abikorera ryinjiye mu Rwanda, aho cyihariye 31.8% n’ishoramari rya miliyoni 209.3$ avuye kuri miliyoni 176.1$ mu 2021.
Ishoramari ryavuye muri Kenya ryihariye 16.1%. Iki gihugu cyashoye miliyoni 105.8$ mu 2022 avuye kuri miliyoni 50.1% mu 2021, bigaragaza izamuka rya 111.1%.
Ishoramari ryavuye mu Bushinwa na Hong Kong ringana na 7% y’irakozwe ryose mu 2022, aho bashoye agera kuri 49.1$ mu 2022 na ho u Buhinde bwo bwashoye mu Rwanda miliyoni 42.9$.
Ni mu gihe Banki Nyaburayi y’Ishoramari (EIB) yashoye ibingana na 6%, ni ukuvuga ishoramari rya miliyoni 39.8$ na ho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaza ku mwanya wa gatanu n’ishoramari riri ku rugero rwa 4.7% aho bashoye miliyoni 30.7$.
Ku isoko ry’imari n’imigabane Ibirwa bya Maurice ni cyo gihugu gikomeza kuyobora ibindi bihugu na miliyoni 1,178.1$, Kenya igakurikiraho na miliyoni 441.1$.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa gatatu n’imigabane ifite agaciro ka 277.8$, hagakurikiraho u Buholandi bufite ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane ringana na 239.8$, na ho ku mwanya wa gatanu hari Afurika y’Epfo na miliyoni 201.9$.
Urebye mu rwego rw’uturere, Umuryango wa COMESA waje ku isonga n’ishoramari rya miliyoni 320.1$, ku mwanya wa kabiri hakaba SADC yakoze ishoramari rya miliyoni 242.5$, OECD ikurikiraho na miliyoni 224.9$.
Ishoramari ryaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba ringana na miliyoni 124.1$, muri Asia havuye miliyoni 100.4$ mu gihe imiryango mpuzamahanga n’amabanki byashoye miliyoni 57.6$.
Iyi raporo igaragaza ko ibi bigo mvamahanga byashoye imari mu rwego rw’abikorera mu Rwanda byinjije miliyoni 3,182.9$ mu 2022 avuye kuri miliyoni 2,724.1$ bigaragaza izamuka rya 16.8%. Ibi kandi bingana na 23.9% by’ingengo y’imari y’igihugu yo mu 2022.
Inyungu yavuye muri iri shoramari mu bigo byose yiyongereyeho 11.9% mu 2022, ugereranyije na 10.7% yari yazamutseho mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!