Ni raporo ikorwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
Ubushakashatsi bwa 2024 bwakorewe ku bigo by’ubucuruzi 338, mu gihe ibyari byohererejwe ibibazo ari 383, bivuze ko abasubije ari 88,3%.
Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 21 Mutarama 2025, igaragaza ko ishoramari mvamahanga ryakozwe n’abikorera mu 2023 ryageze kuri miliyoni 886,9$ (miliyari 1.241,17 Frw) avuye kuri miliyoni 663$ yashowe ku isoko ry’u Rwanda mu 2022.
Iti “Ubu bwiyongere buturuka ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda buhozaho, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku mpuzandengo ya 8,2% mu 2022 na 2023.”
Ni ishoramari ririmo miliyoni 716,5 $, bingana na 80,8% ryakozwe na ba rwiyemezamirimo bashinze ibigo cyangwa bagura imigabane mu bigo bisanzwe bikorera mu Rwanda.
Urwego rw’imari ni rwo rwashowemo menshi, agera kuri miliyoni 236 $, bingana na 26,6%, hakurikiraho urwego rw’inganda rwashowemo miliyoni 165,2 $ binganga na 18,6%, ikoranabuhanga ryashowemo miliyoni 107,4 $, ubucuruzi buranguza n’ubugurisha bike bwashowemo miliyoni 105 $, bingana na 11,8%, ubwubatsi bw’inzu zigezweho bwo bwashowemo miliyoni 90,3 $, angana na 10,2%.
Ku isoko ry’imari n’imigabane na ho urwego rw’imari rwanikiye izindi, rwiharira 26,9%, urwego rw’ikoranabuhanga rushorwamo 18,1% mu gihe urwego rw’inganda rwashowemo 15,2% na ho ingufu z’amashanyarazi zashowemo 8,9%.
Ishoramari rikomoka mu Birwa bya Maurice ryayoboye isoko, ryiharira 29,4%. Aya yerekejwe mu ngufu z’amashanyarazi, gaz, ibyuma bitanga ubukonje mu nzu, urwego rw’imari, inganda n’ubucuruzi butandukanye. Abahinde bakurikiyeho n’ishoramari ringana na 9,8% na ho Kenya igira 7,8%, aho abakomoka mu bihugu byombi bashoye cyane mu ikoranabuhanga n’uburezi.
Ishoramari rikomoka muri Amerika ryiyongereyeho 123%, iryo mu Bufaransa rizamuka ku rugero rwa 295%, mu gihe irikomoka mu Budage ryiyongereye ku rugero rwa 1350%; bose bashora mu bwubatsi bugezweho, inganda n’ubuhinzi.
Imiryango y’iterambere yakoze ishoramari mu Rwanda ibimburirwa na COMESA yashoye miliyoni 374,7$, bingana na 46,3%, igakurikirwa na OECD yashoye miliyoni 297,2 $ bingana na 36,7%, hagakurikiraho SADC yashoye mu Rwanda miliyoni 284,7 $ bingana na 35,2% n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washoye miliyoni 221,3$ bingana na 27,3%.
Ibigo by’ubucuruzi byasubije muri ubu bushakashatsi, bigaragaza ko igicuruzo rusange cyabyo mu 2023 cyiyongereyeho 18,2%; kigera kuri miliyoni 3.604,4 $ avuye kuri miliyoni 3.048,4 $ mu 2022.
Imibare igaragaza ko ibi bigo byashowemo imari mvamahanga byatanze akazi ku bantu 59.916 barimo Abanyarwanda 58.415 n’abanyamahanga 1.501, bivuze ko umubare w’abakozi wiyongereyeho 10.126 bingana na 20,3%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!