00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku mishinga ishobora kutarangirira igihe igahombya Leta akayabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 May 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Imyaka ibaye myinshi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, nyamara imikoreshereze yayo cyangwa imicungire mibi nticika, nubwo igabanuka.

Mu gihe ijisho ry’Umugenzuzi Mukuru riba ryagiye kureba uko umutungo wakoreshejwe, risigaye rinareba aho ushobora gukoreshwa nabi hagafatwa ingamba aho bishoboka amazi atarenga inkombe.

Ni byo byakozwe muri Raporo y’amapaji 102 iherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, ku ikoreshwa ry’imari ya Leta mu ngengo y’imari y’umwaka wasojwe tariki 30 Kamena 2021.

Amafaranga ya Leta yacunzwe nabi muri uwo mwaka ni 3.200.723.068 Frw, avuye kuri 5.664.068.116 Frw mu mwaka wari wabanje. Nubwo ari intambwe yatewe, Umugenzuzi w’Imari ya Leta yatangaje ko hakiri intambwe ndende ngo n’ayo agikoreshwa nabi, bihagarare.

Raporo y’uyu mwaka itanga impuruza ku mafaranga atarakoreshwa nabi ariko yerekeza muri uwo murongo, cyane cyane mu mishinga minini bigaragara ko itazarangirira igihe.

Iyo mishinga itanu yatunzwe agatoki, igice kinini cy’amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa yatanzwe n’abaterankunga. Mu gusinya izo nkunga cyangwa inguzanyo, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeza ko niramuka idakoresheje amafaranga mu gihe cyagenwe, izishyura inyungu z’ubukererwe.

Muri iyo mishinga itanu ifite agaciro ka miliyari 426.7 Frw, Umugenzuzi w’Imari yagaragaje ko nihatabaho gutabara ngo isorezwe igihe, Leta ishobora kuzishyura inyungu z’ubukererwe za miliyari 1.2 Frw.

Umushinga w’amashanyarazi uhuriweho n’ibihugu bitanu

Impuruza ya mbere Umugenzuzi w’Imari yayitanze ku mushinga Interconnection of Electrical Grids of Nile Equatorial Lakes ugamije kubaka sitasiyo z’amashanyarazi no gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo u Burundi, RD Congo, Kenya, u Rwanda na Uganda.

Umushinga uzakorwa mu byiciro. Ku ruhande rw’u Rwanda, hari igice rugomba gufatanya na Uganda hubakwa imiyoboro y’amashanyarazi y’ibilometero 172 (Mbarara-Mirama-Shango).

Ikindi gice ni icyo u Rwanda ruzafatanya na RDC ku bilometero 293 (Buhandahanda-Goma-Gisenyi-Kibuye-Shango) n’umuyoboro uzahuza u Rwanda n’u Burundi wa kilometero 143 (Kigoma-Butare-Ngozi-Gitega).

Nubwo ari umushinga uhuriweho, hari aho ibihugu byishakamo ubushobozi kugira ngo ushoboke. Ku ruhande rw’u Rwanda, hari amafaranga rwemerewe na Banki y’Abadage ishinzwe Iterambere, KFW.

Uyu mushinga uhuriweho n'ibihugu bitanu

Amafaranga iyi banki yemeye guha u Rwanda yagombaga gusohoka bitarenze tariki 31 Ukuboza 2021, nyamara Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasanze hakiri amayero 30.217.327 (kimwe cya kabiri cy’amafaranga iyo banki yagombaga gutanga) atarakoreshwa.

Umugenzuzi w’Imari kandi yavuze ko nta cyizere cy’uko KFW izongera igihe cyo kurekura ayo mafaranga, kandi kitongerewe byaba bivuze ko hazishyurwa inyungu z’ubukererwe bwo kuyabikuza ngo akoreshwe.

Umushinga wa miliyari 350 Frw w’isuku n’isukura mu gihugu

Uyu mushinga uzwi nka Rwanda Sustainable Water Supply and Sanitation Program (RSWSSP), watangijwe muri Mutarama 2018, ukaba ugomba gusozwa tariki 31 Ukuboza 2023.

Umushinga ugamije gukwirakwiza serivisi n’ibikorwaremezo by’isuku n’isukura hirya no hino mu gihugu nkuko biri muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1).

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Afdb) ni yo yagennye inkunga yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga, itanga miliyari zisaga 352 Frw.

Guteza imbere isuku n'isukura biri mu byo Guverinoma y'u Rwanda ishyize imbere

Ubwo Umugenzuzi w’Imari yasuraga uwo mushinga, yasanze 18 % by’amafaranga ari yo yari amaze gukoreshwa. Bivuze ko 82% by’amafaranga yagenewe umushinga yari atarakoreshwa.

Mu byo Umugenzuzi w’Imari yasanze bitarakorwa harimo kubaka uburyo buhuriweho bwo gufata no gutunganya imyanda yo mu Mujyi wa Kigali (Kigali Centralized Sewerage System), kubaka uburyo bwo gufata imyanda no kuyitunganya hirya no mijyi yunganira Kigali n’ibindi.

Nk’umushinga wo gufata no gutunganya imyanda muri Kigali uzakorerwa mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Giti cy’Inyoni, yasanze nta bikorwa biratangira. Aho uzakorerwa biteganyijwe ko hazimurwa imiryango 114.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko bigoye ngo igihe cyagenwe umushinga uzabe wasojwe, bivuze ko Leta ishobora gucibwa amafaranga y’inyungu y’inyongera kuko ayo yasabye atakoreshejwe.

Amashanyarazi n’urugomero rwa Rusumo

Ku Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba, hari kubakwa umushinga Regional Rusumo Falls Hydropower project Transmission Lines component, uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzatanga Megawatt 80 z’umuriro w’amashanyarazi zizafasha abaturage bo muri ibyo bihugu biwuhuriyeho. Wagombaga kumara amezi 36 guhera muri Gashyantare 2017 kugeza muri Gashyantare 2020. Wongerewe igihe, bikaba biteganyijwe ko uzasozwa tariki 31 Kanama 2022.

Ubwo basurwaga, basanze 48 % by’amafaranga yagenewe umushinga atarakoreshwa. Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasuye uyu mushinga muri Nzeri 2021 ariko yasanze ibikorwa bitararangira. Kugeza muri Mutarama 2022, ibikorwa byari bigeze kuri 86 %.

Kubera gutinda k’umushinga, byatumye bimwe mu biciro by’ibikoresho byagombaga kwifashishwa byiyongera ku buryo bishobora kugira ingaruka ku gaciro rusange k’umushinga.

Amafaranga yo kubaka Rwanda Innovation Fund yabuze uyakoresha

Mu rwego rwo guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Guverinoma y’u Rwanda yatekereje Ikigo Rwanda Innovation Fund (RIF).

Uyu mushinga wa miliyoni 20$ ugamije kubaka ikigo kizaba gifite inshingano zo gufasha no guteza imbere imishinga igaragaza udushya mu ikoranabuhanga no gufasha ba nyirayo kuyicunga neza kugira ngo itange umusaruro witezwe.

Muri iyi gahunda harimo no gutera inkunga imishinga bigaragara ko ifite icyerecyezo kandi yakemura ibibazo bikomeye bihangayikishije Afurika n’Isi muri rusange.

Biteganyijwe ko umushinga uba warangiye tariki 31 Ukuboza 2022, nyamara Umugenzuzi w’Imari ya Leta yatangaje ko yasanze hari 22.000.000$ (asaga miliyari 20) atarakoreshwa, ni ukuvuga 73.3% by’amafaranga yagenewe umushinga wose.

Akurikije igihe kibura ngo igihe cyagenwe kirangire, Umugenzuzi w’Imari ya Leta yatangaje ko ayo mafaranga yose ashobora kutazakoreshwa, bikaba byasunikira Leta mu kwishyura inyungu z’ubukererwe bwo kuyakoresha.

Umushinga wa Rusumo witezweho gufasha ibihugu biwuhuriyeho kugeza amashanyarazi kuri benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .