Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda cyasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete yo mu Bwongereza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Werurwe 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Rwanda Stock Exchange (RSE), cyasinye amasezerano na Sosiyete yo mu Bwongereza, SCL Advisory Ltd, agamije kugifasha kumenyekanisha no gusesengura amakuru y’ishoramari no kugaragaza u Rwanda nk’ahantu habereye gushorwa imari.

SCL Advisory Limited isanzwe ifasha ibigo by’imari n’imigabane byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati kuzamura urwego rwabyo bigahangana mu ruhando mpuzamahanga; binyuze mu bujyanama itanga, gufasha mu isesenguramakuru no gushishikariza abashoramari bo hirya no hino ku Isi gukorana nabyo.

Imikoranire y’iyo sosiyete na Rwanda Stock Exchange yitezweho kuzamura urwego rw’ishoramari mu gihugu no kurushaho kunoza amakuru ajyanye naryo ku buryo abanyamahanga bazoroherwa no kuyamenya.

Umuyobozi wa RSE, Rwabukumba Pierre Céléstin, yatangaje ko ayo masezerano atanga icyizere cyo kuzana abakiliya benshi.

Yagize ati “SCL Advisory Ltd izagira uruhare rukomeye mu kwagura amakuru y’abatugana, ndetse irusheho kunoza ubunararibonye bw’abakiliya binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko ayo masezerano azafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kuba ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga by’ishoramari mu Karere.

Umuyobozi wa SCL Advisory Ltd ari nawe wayishinze, Selloua Chakri, yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cyishimirwa n’amahanga kubera gahunda ya Guverinoma yo guhindura Kigali ahabereye ishoramari muri Afurika.

Yagize ati “U Rwanda rufite isura nziza ku rwego mpuzamahanga biturutse kuri gahunda Guverinoma iherutse gushyiraho yo guhindura Kigali izingiro ry’ishoramari muri Afurika. Kuba Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane cyateza imbere kikanagura serivisi z’amakuru, bizatuma igihugu kirushaho gukurura abashoramari mpuzamahanga.”

Chakri yakomeje avuga ko yishimiye gukorana n’icyo kigo mu kongera imbaraga zo gusangiza amakuru haba ku bashoramari bo mu Karere no ku Isi yose, bitewe n’uruhare rukomeye kigira mu guteza imbere ishoramari no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Selloua Chakri yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyishimirwa n’amahanga, bityo gukurura abashoramari bizoroha/ Ifoto: KBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .