Ihuzwa rya SORAS na SAHAM ryabyaye ikigo cya miliyoni 30 z’amadolari

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Amata yabyaye amavuta! Sosiyete y’Ubwishingizi ya Soras yahujwe na Saham ndetse kuri ubu serivisi zayitangirwagamo zirabarizwa mu kigo kimwe.

Ihuzwa rya sosiyete zombi ryatangajwe kuri uyu wa 15 Werurwe 2019 nyuma yuko Sanlam yo muri Afurika y’Epfo iguze imigabane ya Soras na Saham bikabyara ikigo kimwe cy’ubwishingizi.

Soras isanganywe 30% y’isoko ry’ubwishingizi, ukwihuza na Saham iyigwa mu ntege kuzatuma ikomeza kuba ku isonga.

Umuyobozi Mukuru wa SORAS Vie Ltd, Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko ubu sosiyete zombi zifite agaciro ka miliyoni zisaga $30 zirimo miliyoni $20 za Soras na miliyoni $10 za Saham.

Kuri ubu Soras yahurijwemo sosiyete zombi ni yo iri gucuruza serivisi za Soras Assurances Générales zirimo ubwishingizi bw’ibintu nk’imodoka n’inzu n’iza Soras Vie zijyanye n’ubuzima ku bakiliya bahoze ari aba Saham.

Sanlam yashinzwe mu 1918 yashoye imari ya miliyoni $24.3 mu igurwa ry’imigabane 63 % ya Soras.Yayegukanye burundu mu 2017 ubwo yaguraga imigabane yari isigaye, iba Sosiyete ya mbere y’Ubwishingizi mu Rwanda, ifite isoko ringana na 35% n’umutungo ubarirwa muri miliyoni $50.1, akabakaba miliyari 45 Frw.

Iyi sosiyete yaje kugura n’imigabane yose ya SAHAM Assurance Rwanda Limited, yahoze yitwa CORAR mbere yo kugurwamo imigabane na SAHAM yo muri Maroc yinjiye ku isoko ry’u Rwanda mu 2014.

Umuyobozi wa Saham Assurance Vie Rwanda, Sayinzoga Betty, yatangarije abanyamakuru ko yishimye nk’umugeni winjiye mu muryango mugari wa Sanlam.

Yagize ati “Muri Afurika no mu Rwanda turi aba mbere, sinavuga ibyishimo dufite kuko tuzi neza serivisi tuzaha Abanyarwanda. Turacyafite urugendo mu bwishingizi bw’ubuzima ngo Abanyarwanda bose bagerweho na serivisi dufite. Ubufatanye buzatuma tugera kuri benshi, tubahe serivisi zinoze.’’

Yavuze ko ibyishimo bizagera no mu bakozi n’abakiliya.

Ati “Serivisi zizakomeza kunozwa. Abakiliya ba Saham bazabona ibyiza birenze ibyo bari bafite. Soras imaze igihe kirekire, iyo ugiye ku isoko ugura ikintu cyiza. Turabyishimiye kandi ni byiza dufatanyije.’’

Umuyobozi wa SORAS Assurance Générales Ltd, Fiacre Godard Birasa, yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ibigo byombi buzafasha kwagura imikorere.

Yavuze ko ‘‘Kwifatanya na Saham ni amata yabyaye amavuta. Kwifatanya bizagira ingaruka nziza ku bafatabuguzi bacu, tuzashyira imbaraga mu ikoranabuhanga, kwishyura abantu. Iyo abantu bishyize hamwe nta kibananira. Dusanganywe imbaraga nyinshi ariko tubonye iz’inyongera.’’

Yakomeje ati “Ntiwagira abayobozi babiri ku mwanya umwe ngo bishoboke. Ikigamijwe ni ikigo kizasigara kizagira abakozi bahagije kandi bashoboye. Ntitugamije kubuza abantu akazi. Tuzagerageza gufasha benshi kuhaguma. Abatazagira amahirwe, tuzakurikiza ibyo amategeko ateganya ndetse tuzanabirenza.’’

Ihuza rizanahindura izina rya Soras yitwe Sanlam

Biteganyijwe ko bitarenze 2019, Soras kuri ubu yatangiye gutanga serivisi no kwita ku bakiliya baganaga Saham izitwa Sanlam.

Umuyobozi Mukuru wa SORAS Vie Ltd, Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko Saham yabaye Soras ndetse serivisi zahujwe.

Yagize ati “Iki cyiciro nikirangira turateganya ko ahagana mu Ukwakira 2019, tuzatangaza izina rishya, ko twafashe irya Sanlam. Icyo gihe tuzaba Sanlam Assurance Générales Ltd na Sanlam Vie. Ubu turacyari Soras.’’

Imitungo n’imyenda yose ya SAHAM yaba amasezerano y’ubwishingizi agifite agaciro n’inshingano ziyashamikiyeho bizegurirwa SORAS.

Mu 2018, Sanlam yari isanzwe ifite imigabane ingana na 46.6% muri Saham, yashoye agera kuri miliyari y’amadolari igura 53.37% yari isigaye; ihita yegukana iki kigo burundu.

Iri gurwa rya Saham ryatumye amashami yari ifite hose muri Afurika ajya mu maboko y’aba bashoramari bo muri Afurika y’Epfo. Byahesheje Sanlam ubushobozi bwo gukorera mu bihugu 33 bya Afurika, mu mashami arenga 700 afite abakozi 3000 n’inyungu ku mwaka ya miliyari $1.6.

Ihuzwa rya Saham na Soras riteganyijwe kurangira bitarenze ku wa 31 Werurwe 2019, mu gihe ryatangiye kugira inkurikizi ku wa 1 Mutarama 2019.

Mu Rwanda habarizwa abahuza ba serivisi z’ubwishingizi 13 n’ababahagarariye 727.

Imibare yo mu Ukuboza 2018 igaragaza ko umutungo mbumbe w’ubwishingizi mu Rwanda wazamutseho 13% (miliyari 452.4 Frw); mu gihe ayatanzwe yazamutseho 11% (miliyari 134,8 Frw). Abishingizi ba leta babonye inyongera ya 14% (miliyari 283.5 Frw) mu gihe umutungo w’abigenga wazamutseho 12% (miliyari 169.5).

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bishimiye ihuzwa ry'ibi bigo ryitezweho kunoza serivisi zihabwa ababigana
Serivisi za Saham Vie ubu ziratangirwa muri Soras Vie ndetse n'iza Saham Assurance Générales zajyanywe muri SORAS Assurance Générales
Soras na Saham zamaze guhuzwa ndetse ziri gutangira serivisi hamwe
Uhereye ibumoso ni Umuyobozi wa SORAS Assurance Générales Ltd, Fiacre Godard Birasa_ uwa SORAS Vie Ltd, Hodari Jean Chrysostome n’uwa Saham Assurance Vie Rwanda, Sayinzoga Betty mu kiganiro n’abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru wa SORAS Vie Ltd, Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko ubu sosiyete zombi zifite agaciro ka miliyoni zisaga $30
Umuyobozi wa Saham Assurance Vie Rwanda, Sayinzoga Betty, yavuze ko abakozi babarizwaga muri ibi bigo batazakomezanya bashobora guhabwa indi mirimo kuko isoko ry'ubwishingizi rifunguye
Umuyobozi wa SORAS Assurance Générales Ltd, Fiacre Godard Birasa, yashimangiye ko ubufatanye buzatuma Soras ya mbere mu Rwanda, iba iya mbere muri Afurika


Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza