00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Urubyiruko rwasabwe kudakerensa amahirwe ari mu buhinzi bwa kawa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 03:51
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ubuhinzi, kivuga ko gitewe impungenge n’umusaruro wa kawa umaze imyaka itatu udahinduka, kigasaba urubyiruko kwitabira guhinga iki gihingwa kuko cyera vuba kandi kigatinda gusaza.

Imibare y’iki kigo igaragaza ko abenshi mu bahinga kawa mu Rwanda bari hejuru y’imyaka 60.

Kugeza ubu kawa iri mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi, nubwo iterambere ryayo ribangamiwe n’imyumvire y’urubyiruko rwanga kuyihinga rutekereza ko yerera imyaka itatu mu gihe abahinzi bayo bo bemeza ko iyo yitaweho neza yerera umwaka umwe.

Ntakirutimana Alphonse wigisha mu mashuri yisumbuye yabwiye IGIHE impamvu zituma urubyiruko rudashora amafaranga mu buhinzi bwa kawa.

Ati "Muri iki gihe urubyiruko rukeneye ikintu kiruha inyungu mu gihe gito, ntabwo rero nafata amafaranga yanjye ngo nyashyire mu mishinga w’ubuhinzi uzatangira kunguka mu myaka itatu".

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Isingizwe Benitha yabwiye IGIHE ko uretse imyumvire y’uko kawa itinda kwera, urubyiruko rukunda no kugira imbogamizi y’uko nta butaka bagira.

Ati "Indi mpamvu mbona ituma urubyiruko rutitabira guhinga kawa ni ukubura ubutaka. Hirya no hino mu turere usanga hari ubutaka bwa Leta butabyazwa umusaruro, turasaba ubuyobozi ko ubwo butaka babuha urubyiruko bugahingaho kawa, kuko byanadufasha no kugabanya ikigero cy’ubushomeri mu rubyiruko".

Abahinzi ba kawa bemeza ko iyo yitaweho yerera umwaka umwe aho kuba itatu

Bahati Thierry ufite ibiti ibihumbi birindwi bya kawa akaba n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri koperative Kopakaki-Dutegure ihinga ikanayitunganya ntiyemeranya n’abavuga ko kawa itinda kwera.

Ati "Mfite kawa nateye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ariko kuri ubu yatangiye kwera".

Bahati buri mwaka kawa imwinjiriza amafaranga arenga miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko imyaka itatu izajya gushira ibi biti bimaze gukura neza, ku buryo azajya akuramo amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Ati "Kawa ni nziza kuko nyuma y’umwaka umwe uyiteye itangira kuguha umusaruro kandi ikindi itinda gusaza, mu banyamuryango bacu harimo abafite ibiti bimaze imyaka 50 kandi baracyabisarura".

Kimwe n’andi makoperative y’abahinzi ba kawa, abanyamuryango ba Kopakaki-Dutegure abenshi ni abasaza n’abakecuru kuko mu banyamuryango 1204 harimo abasore n’inkumi 40 gusa.

Uko watunganya kawa igatangira kwera mu mwaka umwe

‘Agronome’ Musabimana Donat, yavuze ko kawa yerera umwaka umwe ari kawa isanzwe iba yitaweho uko bikwiye.

Mu buhumbikiro kawa igomba kumaramo amezi atatu, ikajya mu bihoho ifite ibibabi bibiri, mu bihoho imaramo amezi arindwi. Ikawa iterwa imaze amezi 10, nyuma y’umwaka umwe uyiteye iba yatangiye kwera. Kawa iterwa mu mwobo wa santimero 60 z’umurambararo na santimero 60 z’ubujyakuzimu, uwo mwobo ugashyirwamo igitebo cy’ifumbire.

Iyo ucukura umwobo wo guteramo kawa ubutaka bwo hejuru burimo ifumbire ubushyira ku ruhande, ubutaka bwo hasi nabwo ukabushyira ukwabwo. Iyo umaze gutera kawa ubutaka burimo ifumbire nibwo ubanzamo hasi ubutaka btarimo ifumbire bukajya hejuru, umuhinzi akabuvanga n’ifumbire.

Ati "Umuhinzi wa kawa tumugira inama yo gusura kawa ze nibura umunsi umwe buri cyumweru areba niba nta byonnyi byajemo, yabisangamo agatera umuti"

Musabyimana avuga ko impamvu abantu bazi ko kawa yerera imyaka itatu ari uko mbere bayiteraga yamara umwaka bakayigondera mu butaka, yamara gufata bakayitandukanya na nyina bagatehereza indi myaka ibiri kugira ngo cya gishibu kibe gitangiye kwera.

Nkurunziza Alex, Umukozi mu kigo NAEB ushinzwe iterambere rya kawa n’icyayi yabwiye IGIHE ko ku rwego rw’igihugu ingano y’umusaruro wa kawa umaze imyaka myinshi udahinduka ndetse ngo mu ntara y’Iburengerazuba ho waragabanutse.

Ati "Dusaba amakoperative ya kawa ko mu gutanga ingemwe yajya ahera ku rubyiruko. Ikindi tuyasaba ni uko aho babonye ubutaka bwa Leta butabyazwa umusaruro bajya batumenyesha tukabafasha gukora ubuvugizi bugahabwa urubyiruko rugateramo kawa"

Kawa imaze imyaka irenga 90 ihingwa mu Rwanda. Umusaruro wayo ugera kuri toni ibihumbi 21 ku mwaka ikinjiriza igihugu agera kuri miliyoni 71 z’amadolari.

Bahati Thierry ufite ibiti ibihumbi birindwi bya kawa yemeza ko ishobora kwerera umwaka umwe iyo yitaweho uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .