Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2022, i Kigali habereye ibiganiro ku bucuruzi n’ishoramari byahurije hamwe ibigo 20 byaturutse muri Pologne hamwe n’ibyo mu Rwanda bigera ku 100.
Ni ibiganiro byanasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’Urwego rw’Iterambere, RDB n’Ikigo gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi muri Pologne [Polish Investment and Trade Agency].
Impande zombi zemeranije ko zizajya zifatanya mu bijyanye n’imurikagurisha n’izindi nama zijyanye n’ubukungu n’ishoramari, guhanahana amakuru hagati y’abashoramari, guhuza ingufu mu rwego rujyanye no guteza imbere ishoramari.
Kugeza ubu hari ibigo bibiri byamaze kwinjira ku isoko ry’u Rwanda birimo Uruganda LuNa Smelter Ltd rushongesha gasegereti mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, rufite icyicaro gikuru i Karuruma mu Karere ka Gasabo.
Abafite ibi bigo byamaze gushora imari mu Rwanda babwiye IGIHE ko ari ahantu heza ho gukorera bityo bagiye gushishikariza bagenzi babo kuza ku isoko ryo mu Rwanda.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Luma Holding Limited, Katarzyna Janik yagize ati “Bagenzi banjye bo muri Pologne icyo ndababwira ni ukutagira ubwoba, mu Rwanda ni ahantu heza ho gushora imari kuko byoroshye kandi hari abantu beza.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RDB, Nsengiyumva Joseph Cedrick, yavuze ko hari amahirwe menshi y’ishoramari ari ku mpande zombi ku buryo guhuza abikorera ari ingenzi kugira ngo babashe guhana amakuru.
Ati “Ibijyanye n’ishoramari hano hasanzwe hari abashoramari babiri bamaze gushora imari hano mu Rwanda umwe ari mu bijyanye n’ikoranabuhanga undi ari mu bucukuzi bw’amabuye, hanyuma ariko mu bindi bintu by’ingenzi wabonaga nabo bakeneye kuba bakoramo biba bijyanye na gahunda dufite guteza imbere.’’
Nsengiyumva yavuze ko ibindi bashobora gushoramo imari birimo ubuhinzi, serivizi z’imari n’ibindi.
Muri rusange ibigo byose byari byitabiriye ibi biganiro birimo icya Africee Group, APS, ASSECO, BLIK, Chespa, Creotech, Dig in Vision, Elpigaz Ltd. Hari kandi Emka, Faspol, KSSE,LUG,Luma Holding Limited,PCINN,Plastmoroz,Pietrucha na WOFIL.
Nk’ikigo Blik gitanga serivisi z’imari [kwishyura no kubikuza] binyuze mu ikoranabuhanga kiri mu bikomeye muri Pologne kuko gikorana n’abagera kuri miliyoni icyenda muri icyo gihugu. Cyatangiye gukora mu 2015.
Visi Perezida w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi muri Pologne, Zdzisław Sokal, yavuze ko urwego ahagarariye rugiye gutangira ubufatanye na RDB kandi hari umusaruro witezwe ku mpande zombi.
Ati “Ibihugu byacu bifitanye amateka ndetse n’imiterere y’ubukungu bwabyo ni imwe, ni ibintu bizatworohereza kugira ngo abashoramari b’impande zombi babashe gufatanya."
"Twiteguye ubufatanye n’ubutwererane, ndatekereza ko guhera ejo bizaba byavuye mu magambo byatangiye gushyirwa mu bikorwa.”
Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye Intumwa za Pologne ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Pawel Jabłoński.
Minisitiri Pawel Jabłoński yahise atangaza ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade i Kigali, ikaba ari intambwe ishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!