Ibigo 10 mu myaka 10: Igisobanuro cy’ubwiyongere bw’ibigo ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Kanama 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Mu muryango nyarwanda iyo umubyeyi yabyaye, uwumvise iyo nkuru nziza yuzura ibyishimo, ababyeyi bagaterurira hamwe bati “Impundu, impundu, nimwonkwe”, abandi bati “Nimusubireyo nta mahwa”.

Hirya aha tariki ya 1 Kamena 2020, impundu zaravuze ubwo Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE), ryabyaraga umwana wa cyenda ari we, RH Bophelo Ltd, ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gikora ishoramari muri serivisi z’ubuzima.

Bidatinze, muri iki cyumweru tariki 3 Kanama 2020, RSE yongeye kwibaruka umwana wa 10, witwa uruganda Cimerwa PPC rumaze imyaka 35 rukorera sima mu Rwanda.Ni abana bajya mu bandi kuko baje basanga bagenzi babo Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, BK Group Plc, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

Ukoze imibare neza, kuva mu ntangiriro za 2011 kugeza ubu hashize imyaka hafi 10 isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rikora nk’uburyo bwo guteza imbere ishoramari, aho ubu rimaze kuba umuryango wagutse w’ibigo 10.

Mu gisobanuro nyacyo, isoko ry’imari n’imigabane ni ihuriro ry’abagura n’abagurisha imigabane mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye ndetse n’impapuro mpeshamwenda za leta na bimwe mu bigo by’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin, mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko kwiyongera kw’ibigo kuri iri soko ari ukugera ku ntego zaryo eshatu z’ingenzi.

Iri soko ryashyiriweho gufasha ba rwiyemezamirimo n’igihugu kugera ku mafaranga y’igihe kirekire avuye mu bantu benshi kandi ahendutse kurusha uburyo busanzwe buzwi. Ni uburyo kandi bwo gufasha abaturage bifitiye amafaranga yabo bashaka gushyira ahantu hizewe, mu buryo bwizewe, hagamijwe kuyabyaza inyungu.

Indi ntego kandi ni uguteza imbere imicungire n’imiyoborere myiza yujuje ubuziranenge ku Isi yose. Kuba ibigo bikomeje kwiyongera, biratuma isoko rigera kuri izi ntego.

Rwabukumba ati “Kuba twungutse ibigo bibiri mu gihe nk’iki cya Coronavirus, ni igikorwa gikomeye ku gihugu no ku bantu.”

Raporo ya Banki y’Isi ku bijyanye no koroshya ishoramari (Doing Business 2020), yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 38 ku Isi. Kimwe mu byamanuye amanota y’u Rwanda ni uko rutari rufite isoko ry’imari n’imigabane rifite nibura amasosiyete ageze ku 10.

Rwabukumba avuga ko muri raporo itaka iyi ngingo u Rwanda ruzayibonaho amanota bigendanye n’uko inzego zose zahagurukiye rimwe mu gushakira umuti ibitaragenze neza bigatuma u Rwanda rusubira inyuma rukava ku mwanya wa 29 rukajya ku wa 38.

Ati “Twatakaje amanota kuri iyo ngingo kuko iyo sosiyete ziyongereye ku isoko, bituma imiyoborere yazo ikorwa ku mugaragaro bose babireba, bigatuma abaturage bato bato barengerwa”.

Kwiyongera kw’ibigo kandi bizongera amafaranga aturuka kuri iri soko aba agomba kujya mu ngengo y’imari. Bizatuma igihugu kigera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ubucuruzi na serivisi z’imari mu karere na Afurika.

Inyungu ku bigo n’abaguzi

Sosiyete zigiye ku isoko zigurisha imigabane zigashora mu bikorwa zifuzaga gukora, yaba ari Leta yashyizeho impapuro mpeshwamwenda cyangwa indi migabane ikabona amafaranga yo kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo, bigahanga imirimo, imisoro ikiyongera n’ibindi.

Ibigo byagiye kuri iri soko byongereye igishoro cyabyo kuko kugeza ubu ibigo byo mu Rwanda byabashije gukura amafaranga arenga miliyari 152 Frw kuri iri soko.

Urugero ni nka Banki ya Kigali yabashije gukura kuri iri soko miliyari 100 Frw ziyongera ku gishoro gisanzwe ikoresha. Byatumye havuka BK Capital na BK Insurance ndetse ibasha no kugera ku isoko rya Nairobi mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.

Urundi rugero ni I&M Bank Rwanda Plc yabonye amafaranga yo gushora mu ikoranabuhanga no mu kubaka inyubako yayo binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane yashyizeho imigabane.

Cimerwa ifite intumbero zo guhaza isima mu gihugu ndetse ikohereza mu mahanga izabona igishoro kizayifasha kugera ku ntego. Ikigo RH Bophelo Ltd kizafasha cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuzima bigenga kubona ibikoresho binyuze mu kugura imigabane.

Ku ruhande rw’abaturage bizatuma bataba abakiriya gusa b’ikigo ahubwo bazaba n’abanyamigabane bityo ikigo nicyunguka nabo babe bungutse.

Rwabukumba “Umuturage wese agomba kumva ko azatunga umugabane. Ntagatunge umugabane mu kimina iwabo gusa cyangwa muri koperative, ahubwo yumve ko na Banki ya Kigali yakagombye kuba ikigo cye”.

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kugeza ubu rimaze kunyuramo amafaranga miliyoni 962.15 z’amadolari yakusanyijwe n’ibigo, miliyoni 325.89 z’amadolari y’abagiye bagura bagurisha imigabane, ni ukuvuga muri rusange arenga miliyari 1.2$.

Agaciro rusange k’ibicuruzwa biri kuri iri soko ari miliyari 4.2 z’amadolari ya Amerika harimo miliyoni 620 z’amadolari ziri mu mpapuro mpeshwamwenda guverinoma imaze gucishaho inshuro 24. Abaturage bamaze kugana iri soko barenga ibihumbi 21.

Kugeza uyu munsi ibigo biri ku isoko byajyanye imigabane yabyo kugira ngo abaturage bayigure, bimaze kuba 10, bitanu muri byo bikomoka mu Rwanda. RSE ifite intego y’uko nibura buri mwaka izajya yinjiza ku isoko ibigo bibiri bishya.

Umwaka ushize RSE yatangaje ko hari ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs), byitegura kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane. Rwabukumba yasobanuye ko iyi gahunda yadindijwe na Coronavirus ariko igihari kandi ibi bigo birimo kuzuza ibisabwa.

Inkuru wasoma: Injira ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ririho ibicuruzwa bya miliyari 3.8$

Ubwo ikigo RH Bophelo Ltd cyinjiraga ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda
Ubwo Cimerwa yinjiraga ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda kuwa Mbere tariki 3 Kanama 2020
Umuyobozi Mukuru w'isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda, Rwabukumba avuga ko hari inyungu nyinshi ziri mu kwiyongera kw'ibigo biri kuri iri soko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .