Hashinzwe sosiyete izajya ikurikirana imishinga y’Abanyarwanda baba mu mahanga iri mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari ryabo mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari iwabo.

Hari bamwe baba mu mahanga bifuza gutangira ishoramari mu gihugu cy’amavuko, bakiringira bene wabo, inshuti zabo n’abandi bafitanye amasano bari mu Rwanda maze bakabaha inshingano zo kubagurira, kubagurishiriza no kureberera imitungo yabo ariko bikarangira babatengushye.

Iyo habaye kutumvikana usanga binagorana ko uwahemukiwe yakwiyambaza ubutabera, bikarangira aheze mu gihirahiro.

Hatangijwe sosiyete Iwacu Trust Management Ltd yitezweho kuba igisubizo kuri abo bajyaga bifuza gushora imari yabo mu Rwanda ariko badafite ubibakurikiranira.

Umuyobozi Mukuru wa Iwacu Trust Management Ltd Mike Urinzwenimana yabwiye IGIHE ko bifuza gufasha abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo ariko batabihombeyemo.

Yagize ati “Muri iki gihe kandi icyizere kigenda gitakara mu isano abantu bafitanye, ntihagakwiye kwirengagizwa isano dusangiye kuko ntacyo twageraho tudafatanije, ariko iyo byagaragaye ko ifaranga rishobora gutokoza uyu mubano, biba byiza iby’amasano byigijwe ku ruhande. Ni yo mpamvu twatangije ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd nk’igisubizo mu gukemura izi mbogamizi.”

Urinzwenimana yavuze ko icyifuzo ari uko abanyarwanda baba mu mahanga bahaba batekanye ko imishinga yabo iri mu maboko meza mu Rwanda.

Ati “Dushaka ko bagenzi bacu, abavandimwe baba mu mahanga bagira amahoro yo mu mutima bakumva batuje mu gihe imitungo yabo bazi ko irimo icungwa neza mu Rwanda, tubashimira uburyo badahwema gufasha imiryango yabo n’ubwo baba batari kumwe, rero tumaze kubona ko hari icyuho muri serivisi bakeneye mu Rwanda, twahisemo gutangiza iyi kompanyi itanga serivisi hashingiwe ku bwumvikane n’amategeko arengera abakora ubucuruzi mu Rwanda.”

Zimwe muri serivisi z’ingenzi iyi kompanyi isanzwe ifasha abanyarwanda baba mu mahanga harimo kubafasha kubaka, kubagurira no kubagurishiriza imitungo yabo , kubacungira imitungo bafite mu Rwanda ndetse bakanagezwaho raporo y’uko uwo mutungo uhagaze bishingiye ku masezerano bagiranye.

Bafasha kwishyura imisoro y’inzu n’amasambu ufite mu Rwanda ndetse no kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo mu irangamimerere bitangirwa ku Irembo, gutegura gahunda yo kugaruka mu Rwanda no gusura ibice nyaburanga bitandukanye, bakagushakira imodoka, no kugutegurira aho uzasura ndetse bakaba bakugira inama ku bifuza gutangirira imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda.

Umwihariko wa Iwacu Trust Management Ltd

Iyi kompanyi ifite ubunararibonye mu kubaka no gucunga imitungo itimukanwa, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza mu mishinga yabo mu Rwanda.

Nyuma yo kuba bagura cyangwa bakagurishiriza umutungo Abanyarwanda baba mu mahanga, bakurikirana neza raporo y’uko byakozwe neza kandi bagatanga raporo yuzuye ku babatumye byose bigakorwa hagendewe ku mategeko n’amasezerano yumvikanyweho n’imande zombi.

Ibisobanuro birambuye ku mikorere na Serivisi zitangwa n’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, biri ku rubuga rwayo: http://iwacumanagement.rw/

Ushobora kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya ‘TRIUMPH House’ hateganye na Marine Super Market. Ushobora kandi kubahamagara kuri +250 788343330, cyangwa ukakabandikira kuri Email: [email protected] .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .