Inyungu mu kwihuza gushobora kuba hagati ya banki zikomeye mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangobwa, yavuze ko ukwihuza gukomeje kuvugwa hagati ya BPR Atlas na Equity Bank, kwabyara inyungu ku rwego rw’imari, bigatuma habaho ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga minini maze banki zifite amikoro aciriritse zikagumana imishinga zifitiye ubushobozi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’ikinyamakuru Rwanda Today, aho yabajijwe ku kwihuza kumaze iminsi kuvugwa hagati ya BPR Atlas Mara na Equity Bank.

Muri Mata umwaka ushize nibwo Equity Group Holdings Plc yatangaje ko byemejwe mu buryo bw’ibanze, ko izahabwa imigabane 62% Atlas Mara ifite muri BPR Plc na 100% muri African Banking Corporation Tanzania Limited, African Banking Corporation Zambia Limited na African Banking Corporation Mozambique Limited.

Atlas Mara yo yagombaga guhabwa imigabane miliyoni 252 muri Equity Group Holdings Plc ingana na 6.27% muri iki kigo gikomeye muri Kenya, mu igurana ry’imigabane rifite agaciro ka miliyari 10.7 z’amashillingi ya Kenya (miliyoni $106).

Byateganywaga ko ari igikorwa gishobora gufata amezi ari hagati y’ane n’atandatu ku ruhande rwa Equity Group, bikabanza kwemezwa n’inzego zigenzura ibi bigo birimo Banki Nkuru y’u Rwanda n’ibigo bigenzura isoko ry’Imari n’imigabane.

Mu itangazo yasohoye muri Mutarama uyu mwaka, Equity Group yavuze ko impande zombi zitarashyira umukono ku masezerano ya burundu agena ihererekanya ry’imigabane, kugeza ubwo cy’amasezerano y’ibanze arangirije igihe.

Yakomeje iti “Gusa EGH na ATMA biteganya gukomeza ibiganiro mu 2020 mu kugerageza kwemeranya ku ngingo z’ubucuruzi zijyanye n’ihererekanya ryemeranyijwe, cyangwa ibindi bihwanye naryo. Kugeza ubu nta kigaragaza ko iri hererekanya rizabaho.”

Mu kiganiro na Rwanda Today, Guverineri Rwangombwa yavuze ko umwanzuro wa nyuma utarafatwa kuri iri huzwa rya banki zombi mu Rwanda, “ndetse nta wamenya igihe bizafata.”

Yakomeje ati “Mbibona nk’igikorwa cyiza. Ubundi iyo isoko riyobowe na banki imwe gusa biba birimo imbogamizi. Kugira ngo igihugu kibashe gutera imbere, uba ukeneye banki zitandukanye zifite ubushobozi bwo kwishingira ibikorwa binini, kandi zishobora gushyira amafaranga mu bukungu bw’igihugu.”

“Turamutse dufite banki ebyiri nini zifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo nini, izindi banki zishobora gufatanya gushyira amafaranga mu zindi nguzanyo zisigaye.”

Magingo aya banki iruta izindi ku isoko ry’imari mu Rwanda ni Banki ya Kigali, aho nibura ifite 33% by’umutungo mbumbe w’urwego rw’amabanki mu Rwanda. Mu zindi banki ziza inyuma aho harimo Equity Bank na KCB.

Mu Ukuboza 2018 BNR yatangaje izamuka ry’imari shingiro isabwa kugira ngo banki cyangwa ikigo cy’ubwishingizi cyemererwe gukorera mu Rwanda. Muri icyo gihe byatangajwe ko imari shingiro isabwa banki y’ubucuruzi yavuye kuri miliyari 5Frw igera kuri miliyari 20 Frw, isabwa banki z’iterambere iva kuri miliyari 3 Frw igera kuri miliyari 50 Frw, banki zikora nka koperative zo zisabwa miliyari 10 Frw.

Banki zahawe imyaka itanu yo kongera imari shingiro ariko nibura mu myaka itatu zikaba zigejeje kuri miliyari 15Frw, zikuzuza miliyari 20Frw mu yindi ibiri ikurikira.

Ubwo iyo myanzuro yatangazwaga, Rwangombwa yagize ati “Abenshi mu mabanki yacu bafite imari shingiro uyu munsi irenze kure cyane izi miliyari 20Frw tumaze gushyiraho. Iyo urebye nk’amabanki yaje nyuma ya 2008, yatangiranye na miliyari eshanu ariko kugira ngo ubucuruzi bwabo bukomeze gutera imbere benshi bamaze kongeramo miliyari zirenze 17Frw. Ntabwo tubona ko hari banki izagira ikibazo ku mafaranga yo gushyiramo.”

Nyuma y’umwaka urenga ayo mabwiriza ashyizeho, Guverineri Rwangombwa yavuze agamije gutuma banki zikora ubucuruzi mu buryo buboneye, nubwo hari avuga ko bikigoye kubona inyungu kuri iryo shoramari.

Yakomeje ati “Uko imari shingiro iba nini niko na banki ishobora gutera inkunga imishinga minini kandi ni nako ibona inyungu. Nk’urugero nka Banki ya Kigali, niyo banki ya mbere nini ku isoko aho ifite imari shingiro igera muri miliyari zisaga 100 Frw, ariko mu mwaka ushize yagiye ku isoko gushakaho andi mafaranga ku mari shingiro.”

Rwangombwa yashimangiye ko urwego rw’ubukungu mu Rwanda ruhagaze neza. Mu gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, urwego rwo kwakira inama ni rumwe mu zishobora guhungabana mu rwego rw’ubukungu, kubera ko inyinshi zikomeje gusubikwa.

Gusa avuga ko hari icyizere ko ingaruka zayo zitatinda, kuko hari amahirwe ko iki cyorezo gishobora kutinjira mu mwaka utaha wa 2021.

Guverineri wa BNR John Rwangombwa avuga ko urwego rw'ubukungu rwifashe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .