Ethiopian Airlines yaherewe i Kigali igihembo cya sosiyete y’umwaka muri Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo muri Ethiopia gitwara abantu mu ndege, Ethiopian Airlines, cyahembwe nka sosiyete y’umwaka muri Afurika mu bihembo byatangiwe i Kigali kuri uyu wa Mbere mu nama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum.

Ethiopia Airlines yahembwe mu cyiciro cya ‘African Champion of the year’ kubera uruhare rwayo mu kugaba amashami hirya no hino muri Afurika dore ko indege zayo zigera mu bihugu 40 ku mugabane.

Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Tewolde Gebremariam ari na we wakiriye igihembo, yashimye igihembo bahawe anashima buri wese wababaye hafi mu mpanuka y’indege iherutse kuba.

Mu Cyumweru tariki 10 Werurwe mu gitondo nibwo ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ ya sosiyete y’indege Ethiopian Airlines yahanutse imaze iminota 13 ihagurutse ubwo yavaga mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia igana i Nairobi muri Kenya. Yahitanye abantu 157 bari bayirimo.

Gebremariam yakira igihembo yagize ati “Ndabanza gushimira buri wese waduteye ingabo mu bitugu nyuma y’impanuka ibabaje twagize mu byumweru bibiri bishize. Tubijeje gukomeza gukora neza tugamije ineza y’umugabane wa Afurika.”

Umunya-Maroc Mohamed el Kettani ni we wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo w’umwaka muri ibyo bihembo.

Uyu mugabo Kettani yashoye asaga miliyari y’amadolari muri Afurika mu myaka irindwi ishize. Ni umuyobozi Mukuru wa Banki ikomeye muri Maroc izwi nka Attijariwafa Bank.

Mu bandi bahawe ibihembo harimo sosiyete Engie Africa yahawe igihembo cya sosiyete mpuzamahanga y’umwaka.

Iyo sosiyete ikora ibijyanye no guteza imbere urwego rw’ingufu muri Afurika, yashimiwe kuba mu nama nkuru y’ubutegetsi ifitemo abanyafurika batatu no kugira uruhare mu guhindura imibereho y’aho ikorera.

Sosiyete yo muri Nigeria itwara imizigo Kobo 360, yahembewe kwigaragaza mu gihe gito kandi mu buryo buhendutse mu rwego ubusanzwe rufite ibiciro bihenze kurusha ahandi hose ku isi.

Access Bank nayo yahawe igihembo cyo guteza imbere abagore, nk’imwe mu nkingi zayo z’ibanze.

Ibihembo Africa CEO Awards bitanzwe ku nshuro ya karindwi. Bigamije gushimira abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, sosiyete z’ubucuri n’abashoramari bigaragaje kurusha abandi muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines Tewolde Gebremariam wakira igihembo
Ethiopian Airlines yatowe nka sosiyete y’umwaka muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza