00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Abanyarwanda bitabiriye imurika mpuzamahanga ku buhinzi bw’imboga n’imbuto

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 Ukwakira 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Abanyarwanda bitabiriye imurika mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto rizwi nka “Fruit Attraction 2022” riri kubera ahazwi nka Ifema mu mujyi wa Madrid muri Espagne.

Iri murika ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, rikazasozwa kuwa Kane tariki 6 Ukwakira 2022.

Iri murikabikorwa risanzwe riba buri mwaka, ryitabiriwe n’abaguzi b’umusaruro w’imbuto n’imboga bo mu Rwanda bawujyana mu mahanga (exporters), bakaba baratewe inkunga n’umushinga w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ushyirwa mu bikorwa na Tearfund na AEE Rwanda ku nkunga y’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (European Union), ku bufatanye n’Ikigo cya Leta gishinzwe kohereza umusaruro umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga (NAEB).

U Rwanda muri iri murika ruhagarariwe n’ibigo bitanu bigura imbuto n’imboga bikabijyana mu mahanga aribyo Souk Farms Ltd, Proxifresh Ltd, Effective Ltd, ABCD&Great Life Ltd na Spices Rwanda Ltd .

Uretse kwitabira iri murika, abanyarwanda biteze kurikuramo amasezerano mashya n’abaguzi bashya b’umusaruro w’imboga n’imbuto, kugira ngo ibyo abahinzi b’abanyarwanda basaruro bibashe kugurwa neza, byose, kandi ku mafaranga meza, ndetse no kwiyongera mu bwinshi ndetse no mu bwiza.

Iri murika byitezwe ko rizitabirwa n’ibigo bisaga 1600, rikitabirwa n’abasaga 70 000 baturutse mu bihugu 120 hirya no hino ku Isi.Ni imurika rigaragarizwamo udushya mu bijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Muri iri murika kandi inganda zikora ibikoresho by’ubuhinzi bufasha mu iterambere ry’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto zigaragaza udushya zifite.

NAEB igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022, ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije miliyari zirenga 640Frw. Ni inyongera ya 45% ugereranyije n’ayinjiye mu 2020/2021.

Ugereranyije n’umwaka wa 2020/2021, imboga n’imbuto zifite uruhare rwa 6.7% by’ayinjijwe yose n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ayinjijwe n’imboga yiyongereyeho 63% naho ayinjijwe n’imbuto yiyongereyeho 87%.

Mu myaka mike ishize, ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bw'u Rwanda bukomeje gutera imbere
Abanyamahanga bishimiye kumenya byinshi ku iterambere ry'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto mu Rwanda
Hari abagaragaje inyota yo gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto
Abanyarwanda bageze muri Espagne aho biteguye kubyaza umusaruro iri murika
U Rwanda rurahagarariwe muri iri murikabikorwa
Tearfund ni bamwe mu bafashije kugira ngo u Rwanda ruhagararirwe muri iri murika
Imineke, avoka, urusenda byahinzwe mu Rwanda biri kumurikwa muri Espagne
Rwanda Fresh ni kimwe mu bigo bihagarariye u Rwanda muri iri murika
Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF) rwagize uruhare muri ibi bikorwa
Abanyarwanda bishimiye umusaruro bakuye muri iri murika
Biteganyijwe ko abantu basaga 70 000 bazitabira iri murika mu minsi itatu rizamara
Buri gihugu cyahawe umwanya ngo kigaragaze ibyo cyagezeho mu buhinzi bw'imboga n'imbuto
Imboga n'imbuto byahinzwe mu Rwanda biri kumurikwa Fruit Attraction 2022 i Madrid

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .