Equity Group igiye kwegukana imigabane Atlas Mara yari ifite muri BPR

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Mata 2019 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo Equity Group yo muri Kenya na Atlas Mara byatangaje ko byemeranyije igurana ry’imigabane, rizagera no kuri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) n’izindi banki zo muri Tanzania, Zambia na Mozambique.

Mu itangazo Equity Group Holdings Plc yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko izahabwa imigabane 62% Atlas Mara yari ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) na 100% by’imigabane muri African Banking Corporation Tanzania Limited, African Banking Corporation Zambia Limited na African Banking Corporation Mozambique Limited.

Atlas Mara yo izahabwa imigabane miliyoni 252 muri Equity Group Holdings Plc ingana na 6.27% muri iki kigo gikomeye muri Kenya. Biteganywa ko icyo gikorwa kizaba gifite agaciro ka miliyari 10.7 z’amashillingi ya Kenya (miliyoni $106).

Equity Group ivuga ko iki gikorwa kizatuma igera ku ntego zo kugaba amashami mu bihugu bitandukanye, ngo ikagira abakiliya miliyoni 100 bitarenze umwaka wa 2024.

Muri ayo masezerano biteganywa ko Atlas Mara ishobora gushora andi mafaranga muri Equity Group ikaba yakongera imigabane muri icyo kigo. Equity Group nayo ishobora kuzagura imigabane y’inyongera muri BPR mu banyamigabane bazaba basigaye.

Ni ibikorwa bishobora gufata amezi ari hagati y’ane n’atandatu ku ruhande rwa Equity Group, ariko bishobora no gutinda kurushaho. Mbere yo gukorwa bizabanza kwemezwa n’inzego zigenzura ibi bigo birimo Banki Nkuru y’u Rwanda n’ibigo bigenzura isoko ry’Imari n’imigabane.

Itangazo rikomeza riti “Mu Rwanda na Tanzania, Equity Group iteganya guhuza imikorere y’ubucuruzi bwayo ku bigo biyishamikiyeho muri ibyo bihugu - Equity Bank Rwanda na Equity Bank Tanzania– bigahuzwa n’ibigo bishya izaba ibonye nyuma yo kugurana na Atlas Mara, ihererekanya nirimara kwemezwa.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi, yavuze ko ibi byose bizakorwa hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu kubaha uburyo bugezweho bwa serivisi z’imari, zibafasha kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Ati “Iri hanahana ry’imigabane rigaragaza intambwe ikomeye igana kuri izo ntego kandi rigaha Equity amahirwe yo kwagura ibikorwa byayo mu bindi bihugu bibiri bishya [Zambia na Mozambique] bifite abaturage miliyoni 47 kandi ubukungu bwabyo ubu burimo kuzamuka kuri 3% ku mwaka, ndetse biteganywa ko buzazamuka kuri 7% mu myaka mike iri imbere.”

“Iri hanahana ry’imigabane kandi rizaha Equity amahirwe yo kwagura ingano y’isoko ryayo mu Rwanda ibashe guhangana na banki nini, yagurire ibikorwa muri Tanzania irusheho gukora neza. Iki gikorwa nikirangira, gishobora kuzamura umutungo mbumbe wa Equity Group nibura kuri 21%.”

Umuyobozi Mukuru wa Atlas Mara Michael Wilkerson yemeje ko iri gurana ry’imigabane rijyanye n’impinduka iki kigo giheruka gutangaza, ngo cyibande by’umwihariko ku isoko byoroshye kugera ku ntego zacyo.

Ati “Twizera ko izi banki zizungukira mu mikorere ya Equity Group zinakomeze guha serivisi abakiliya n’abagenerwabikorwa mu isoko zikoreraho. Muri icyo gihe tunateganya ko Atlas Mara izaba iri mu mwanya mwiza wo gutera imbere ku masoko yacu y’ibanze.”

Mu 2016 nibwo Atlas Mara Ltd yaguze 62% by’imigabane ya Banki y’Abaturage (BPR), havuka ikigo gishya cyahurije hamwe BPR n’ishami ry’ubucuruzi rya Banki Itsura Amajyambere, BRD, bibyara BPR Part of Atlas Mara.

Equity Group isanganywe ibikorwa muri Kenya, u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania na RDC, ikagira ishoramari mu bikorwa birimo banki, ubwishingizi, ubugenzuzi, ibikorwa remezo n’ibindi. Ifite umutungo ugera kuri miliyari 6 z’amadolari ya Amerika.

Hamwe n’abakiliya miliyoni 13.5 ifite, Equity Bank ishamikiye kuri icyo kigo ni yo banki ya mbere nini mu karere aho ifite amashami 290.

Equity Group igiye kwegukana imigabane ya Atlas Mara muri BPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza