00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Energicotel yinjije miliyari 3.5 Frw mu mpapuro mpeshamwenda yashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi, Energicotel (ECTL) Plc, cyatangaje ko impapuro mpeshwamwenda cyashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) zaguzwe ku kigero cya 100%, bituma cyinjiza miliyari 3.5 Frw.

Ku wa 23 Kamena 2021, ni bwo Energicotel yashyize hanze impapuro zifite agaciro ka miliyari 3,5 Frw zizishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Iki kigo cyatangaje ko muri iki cyiciro cya mbere, izo mpapuro mpeshwamwenda zaguzwe ku kigero cya 100%.

Mu cyiciro cya mbere, Energicotel yashakaga gukusanya nibura miliyari 3.5 Frw, mu gihe cy’imyaka 10 aho nibura umugabane wari kuba uhagaze ku gaciro ka 13.75% ku mwaka.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyo kugurisha impapuro mpeshwamwenda zisigaye kizashyirwa hanze mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko amafaranga Energicotel yakuye muri izi mpapuro mpeshwamwenda izayifashisha mu guteza imbere ibikorwa isanzwe ikora.

Umuyobozi Mukuru wa Energicotel, Ferdy Turasenga yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba barabashije kugurisha impapuro mpeshwamwenda zose bari bashyize ku isoko mu cyiciro cya mbere.

Ati “Nyuma yo kwemererwa n’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) gushyira impapuro mpeshamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ni iby’agaciro gakomeye kuba twarabashije kubona icyiciro cya mbere cy’amafaranga y’ishoramari twashakaga. Twishimiye kandi amahirwe twagize yo kunguka abashoramari, kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda no kungukira mu bushake bw’u Rwanda bwo gushyiraho imikorere yorohereza ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko afite icyizere ko ibikorwa bya Energicotel bizakurura ibindi bigo bikora mu bijyanye n’ingufu gushora imari mu Rwanda.

Ati “Twizeye ko umusanzu wa Energicotel mu rwego rw’ingufu n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange uzarushaho gukururira ku isoko ryacu ibindi bigo bitanga ingufu byigenga byaba iby’imbere mu gihugu no hanze ubundi na byo bikungukira mu gushora imari mu Rwanda.”

Amakuru atangwa n’iki kigo agaragaza ko 20% by’izi mpapuro byaguzwe n’abashoramari bagamije inyungu zabo bwite mu gihe 80% zaguzwe n’ibigo hagamijwe inyungu z’abakiliya babyo.

Ubuyobozi bw’iki kigo bufite icyizere cy’iterambere ry’ishoramari ryabo na cyane ko u Rwanda rufite intego yo kuzaba rwagejeje amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024; aho 52% byayo azaba akomoka ku muyoboro mugari w’igihugu mu gihe andi 48% azaba akomoka ku ngufu zisubira. Kuri ubu amashanyarazi ageze ku kigero cya 63%.

Iki kigo kandi gifite indi mishinga izatanga amashanyarazi kiri kwitegura gushoramo mu minsi iri imbere, yose izaba iri mu cyiciro cy’ingufu zisubira.

Iyi mishinga igeze ku byiciro bitandukanye ishyirwa mu bikorwa, yitezweho kuzatanga megawati 50 niramuka itangiye kubyara umusaruro.

Imwe muri iyo mishinga irimo uwubatse ku Kiyaga cya Kivu n’ingomero mu bihugu birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imishinga ishingiye ku mirasire y’izuba irimo iri muri Zimbabwe na Malawi.

Energicotel yinjije miliyari 3.5 Frw mu mpapuro mpeshamwenda yashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .