00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dubai Expo: U Rwanda rwiteze ishoramari rishya mu mishinga irengera ibidukikije na Kigali Innovation City

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

U Rwanda nka kimwe mu bihugu 192 byitabire Expo mpuzamahanga ya Dubai, rwashyize imbaraga mu kureshya abanyamahanga ku buryo bamenya amahirwe rutanga mu ngeri z’ishoramari, ubukerarugendo n’icyerekezo cya 2050.

Aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo, hatanga ishusho ngari y’amateka yarwo, guhera mu bihe bya mbere byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugera ku buryo yahagaritswe n’urugendo rwo kwiyubaka.

Abarusura babona kandi amahirwe rutanga mu ishoramari, ubukererarugendo n’ibindi. Nko mu bukererarugendo, umuntu usuye aho iyi Expo iri kubera, abasha gutembera Pariki z’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality).

Abona ahantu ashobora kugurira ikawa y’u Rwanda n’ibindi bikorerwa mu gihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yatangaje ko u Rwanda ruri kureshya abashoramari mu ngeri zinyuranye ariko zifite aho zihuriye cyane n’icyerekezo rwihaye.

Yabwiye CNBC ati “Ishoramari rishingiye ku kurengera ibidukikije ni kimwe mu by’ingenzi twumva ko u Rwanda ari hamwe ryakorerwa bitewe na politiki n’imishinga ijyanye naryo ihari.”

Yavuze ko imishinga yo kurengera ibidukikije yabashishije u Rwanda kuba rwagira umubare wisumbuye w’ingagi. Indi mishinga iri muri iyi ngeri ni iy’imyubakire itangiza ibidukikije nka Kigali Green City.

Politiki u Rwanda rwashyize imbere zo kurengera ibidukikije zirimo no gukoresha imodoka zifashisha amashanyarazi, aho abashaka kuzitunga no kuzikora boroherejwe binyuze mu gukuraho imisoro no kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi.

Guverinoma yasoneye umusoro ku nyongeragaciro (VAT) imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Izo modoka n’ibikoresho byanasonewe amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu n’umusoro ku byaguzwe. Byasonewe kandi umusoro wa 5% ufatirwa ku bintu byatumijwe mu mahanga bigenewe gucuruzwa, iyo bigeze muri gasutamo.

U Rwanda kandi ruri kureshya abashoramari bazarufasha kugera ku ntego yarwo yo kuba igicumbi mu ikoranabuhanga binyuze mu mushinga mugari wa Kigali Innovation City.

Uyu mushinga ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% aribo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari na bo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakava kuri 2% bakaba 10%.

Iradukunda ati “Kigali Innovation City ifite amahirwe atandukanye itanga ku ishoramari, mu bikorwa remezo bizafasha ku buryo gahunda nyinshi zahakorerwa.”

Muri Kigali Innovation City hari icyicaro cya Kaminuza zikomeye ku Isi nka Carnegie Mellon yahafunguye campus. Hagenewe kandi Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative); igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theorical Phyisics; na African Leadership University iyoborwa n’uwari umugore wa Nelson Mandela, Graça Machel.

Muri gahunda byitezwe ko ibigo bikomeye nka Cisco, IDM na Ericson, ikompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga kuva mu 1918, Microsoft ya Bill Gates n’ibindi bizajya byifashisha abanyeshuri bahakuye ubumenyi bibahugure, aho kugira ngo bajye guhaha ubumenyi mu mahanga bakenera mu kazi ka buri munsi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo
Abasura u Rwanda muri Dubai Expo babasha gusura Pariki z'Igihugu bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga
Aho u Rwanda ruri kumurikira, umuntu uhasuye ashobora kugura ibikorerwa mu Rwanda birimo nk'ikawa
U Rwanda ruri kwereka abarusura muri Dubai Expo amahirwe y'ishoramari rufite mu bijyanye n'imyubakire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .