Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu, mu birori byayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ibigo binini n’Ubwikorezi mu Buhinde, Harsh Malhotra n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruzi b’Abahinde muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sunil Singhi.
Dr Saurabh Singhal usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Afurika (India-Africa Business Forum IABF), yagaragaje uko abashoramari bo muri icyo gihugu bari bakwiye gushora imari mu Rwanda.
Yagaragaje ko umugabane wa Afurika ugaragara nk’ahantu hari amahirwe menshi y’ishoramari cyane ko ukungahaye ku mutungo kamere.
Yagaragaje kandi ko abashoramari bo mu Buhinde, bashobora gushyiraho uburyo buhamye bwo gushaka uko bashora imari mu Rwanda, kubera ko hari impamvu zigaragara ziriyo kubakira ubushobozi Urwego rw’Abikorera n’andi mahirwe y’imikorere.
Yagaragaje ko impamvu zatuma abantu bakorera mu Rwanda harimo ko ari igihugu gifite umutekano, gifite uburyo cyahuza umushoramari n’Akarere, guhahirana byoroshye n’ibindi.
U Rwanda rukomeje kuba igihugu gikurura abashoramari bo hanze cyane ko kuri ubu kiri mu bihugu bifite ubukungu buri gutera imbere kandi cyorohereza ishoramari ry’abigenga.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu bushakashatsi ku bukungu bw’Isi bwo muri Mata 2024, cyagaragaje ko u Rwanda rwashyizwe mu bihugu byihuta mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
Mu myaka ishize, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bwariyongereye cyane, aho ibicuruzwa byoherezwa n’ibyo bihugu byombi byagiye bizamuka ku kigero cya 176% buri mwaka mu myaka itanu ishize.
U Buhinde bukura ibikoresho by’ibanze muri Afurika bitandukanye byifashishwa mu nganda zo muri icyo gihugu mu gutunganya ibintu binyuranye.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwayoboye ibindi bihugu byashoye, imari nini mu Rwanda, aho yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$ (arenga miliyari 227 Frw y’ubu).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!