Donald Trump yatanze umukandida ushobora kuba Perezida mushya wa Banki y’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gashyantare 2019 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatanze umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari, David Malpass, nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Banki y’Isi.

Ni umukandida ugomba guhatanira gusimbura Dr. Jim Yong Kim wayoboraga Banki y’Isi guhera mu 2012, weguye ku mirimo ye guhera ku wa 1 Gashyantare mu gihe byari biteganyijwe ko manda ye ya kabiri izarangira mu 2022. Perezida wa Banki y’Isi atorerwa manda y’imyaka itanu.

Uyu mukandida naramuka yemejwe, byitezwe ko azakora impinduka mu buryo iyi banki itangamo inkunga ku bihugu bikennye. Ni umwe mu bakunze kunenga imikorere yayo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Washington, Perezida Trump yavuze ko Malpass ari umuntu “ufite ubushobozi bwo kuzuza inshingano za Banki y’Isi mu gihe kirekire.”

David Malpass yamubereye umujyanama mukuru mu bijyanye n’imari ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika mu 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 62 akora muri Minisiteri y’Imari nk’umuyobozi wungirije ushinzwe ubutwererane n’amahanga, guhera muri Kanama 2017.

Ntabwo biramenyekana niba hari ikindi gihugu kizatanga umukandida wazahangana na Malpass. Banki y’Isi igizwe n’ibihugu 189, irimo kwakira abakandida kugeza ku wa 14 Werurwe, hakazategurwa uburyo bwo kubakoresha ibizamini hakamenyekana abazatorwamo perezida mbere y’inama izaba muri Mata.

Hashize imyaka isaga 70 Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizo zitanga Umuyobozi wa Banki y’Isi nk’igihugu gishyiramo amafaranga menshi kurusha ibindi, mu gihe u Burayi aribwo buyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

Banki y’Isi ifite ibigega bikomeye birimo Banki Mpuzamahanga y’Iterambere (International Bank for Reconstruction and Development, IBRD), Ikigega Mpuzamahanga Gitera Inkunga Ibihugu Bikennye (International Development Association, IDA) n’Ikigega gitera ikunga abikorera, IFC.

Kuva nibura mu 2006 kugeza mu 2015, Leta Zunze ubumwe za Amerika zatanze miliyari $ 2.9 muri IBRD, ibyo bikaba biyihesha uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku kigero cya 16.56%, mu gihe muri IDA ho kuva mu 1996 kugeza mu 2012 yatanze miliyari $ 13.4 biyihesha uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku 10.38%.

U Buyapani nibwo buyigwa mu ntege na miliyari $2 kuva 2006-2015 muri IBRD (7.16%) na miliyari $3.3 hagati ya 1991-2012. (8.44%).

Kugira ngo atangire kuyobora Banki y’Isi abanza kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi igizwe n’abantu 25, akemezwa hejuru ya 85%.

Inkuru wasoma: Perezida wa Banki y’Isi yeguye

Perezida Trump yagaragaje ko Malpass ari umukandida ubereye kuyobora Banki y'Isi
Perezida Trump yagaragaje ko Malpass ari umukandida ubereye kuyobora Banki y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza