Coronavirus imaze guhombya miliyari 9000$ ku isoko ry’imari n’imigabane, igihombo gikomeje kwiyongera

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Amasoko y’imari n’imigabane ku isi akomeje kugwa mu gihombo, aho kuri uyu wa gatanu, imigabane yo ku isoko rya Wall Street yakomeje guta agaciro nk’uko byagenze mu cyumweru gishize; ikimenyetso gishimangira ko icyorezo cya Coronavirus kizateza igihombo gikabije mu bukungu bw’isi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Banki ya Amerika bugaragaza ko mu minsi icyenda gusa ishize, amasoko y’imari n’imigabane yahombye miliyari 9000$, byatumye amasoko yose yo muri Amerika kuri uyu wa gatanu yafunze ari mu ibara ritukura.

Kuri uyu wa gatanu, agaciro k’imigabane ku isoko ry’u Buyapani, Nikkei 225 (N225), kagabanutse ku gipimo cya 2,7%. Isoko ryo muri Koreya y’Epfo (KOSPI) ryo ryafunze agaciro k’imigabane kagabanutseho 2,2%.

Ku isoko ry’imari n’imigabane rya Hong Kong (HSI), imigabane yagabanutse ku rugero rwa 2,3%, naho irya Shanghai Composite (SHCOMP), agaciro kagabanutse kagera kuri 1,2%.

Mu Burayi, isoko rya Londres (FTSE100), imigabane yagabanutse ku rugero rwa 3%, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Mu Budage (DAX) imigabane yagabanutseho 3,5% naho mu Bufaransa (CAC40) yari yagabanutseho 3,6%.

Nk’uko amasoko yo muri Aziya n’u Burayi agaciro k’imigabane kayo kaguye, ni ko no muri Amerika byagenze kuko isoko rya Dow, imigabane yaryo yamanutseho amanota 580 (2,2%). Amasoko ya S&P 500 na Nasdaq Composite (COMP) nayo imigabane yaho yagabanutseho 2%.

Uburyo amasoko ari guhindagurika muri iyi minsi ishize, byerekana uburyo abashoramari bafite ubwoba kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubu ku isi hose hamaze kubarurwa abarenga 101, 860 banduye coronavirus, abamaze gupfa ni 3,462.

Koreya y’Epfo, u Butaliyani, u Buyapani na Iran ni byo bihugu birimo ubwandu bwiyongera ku muvuduko wo hejuru, nyuma y’u Bushinwa bwakomotsemo iki cyorezo, kandi umuvuduko w’ubwandu ukomeje kwiyongera muri Amerika no mu Bwongereza.

Ibiciro bya peteroli byongeye kugabanuka, nubwo ishyirahamwe ry’ibihugu bicukura bikanatungana peteroli, OPEC, ryari ryatangaje umugambi wo kugabanya umubare w’utugunguru miliyoni 1,5 twa peteroli itaranyuzwa mu nganda ducuruzwa buri munsi hirya no hino ku isi.

Abatumiza peteroli baragabanutse ku buryo abayicukura batangiye gushaka uko bagabanya utugunguru miliyoni 2,1 buri munsi ku yo bajyana ku isoko. Kugeza ubu igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyagabanutse ku rugero rwa 4% kuko kari kugura amadorali 47,80.

CNN yatangaje ko abashoramari bagitinye gushora amafaranga yabo kubera ubwoba batewe n’iki cyorezo.

Agaciro ka zahabu ko gakomeje kuzamuka kubera abashoramari benshi bari gushaka kubitsa umutungo wabo aho bizeye ko wakomeza kugira agaciro n’umutekano.

Abasesenguzi bahamya ko kongera kuzahura ubukungu buri gusubira inyuma bizagorana, ariko ubw’u Bushinwa bwo bushobora kuzazamuka ku gipimo cya 4.8%.

Ibihugu by’u Buyapani na Koreya y’Epfo biri mu bizagorwa cyane no kongera gusubira ku muvuduko w’ubukungu byari bigezeho kuko ingano y’ibicuruzwa byaba ibyoherezwa hanze n’iby’imbere mu gihugu bizagabanuka.

Biteganyijwe kandi ko ibyo abanyamerika n’abanyaburayi batumizaga hanze bizagabanuka, bigasubiza inyuma ibikorwa by’inganda nyinshi ku isi hose.

Ibigo mpuzamahanga bitwara abagenzi mu ndenge bizahomba miliyari 113 z’amadolari mu gihe coronavirus yakomeza gukwirakwira, nk’uko isuzuma riheruka gutangwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere ryabitangaje.

Ikigo cy’abanyamerika gicuruza ikawa, Starbucks, cyavuze ko giteganya igabanuka rya 50% ku bucuruzi bwacyo mu maduka yo mu Bushinwa muri iki gihembwe cya Mutarama-Werurwe.

Coronavirus imaze guhombya miliyari 9000$ ku isoko ry’imari n’imigabane, igihombo gikomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .