Imibare igaragaza ko indabo, imboga n’imbuto bisarurwa mu Rwanda byiyongera ku isoko mpuzamahanga kuko mu 2017 hoherezwaga toni 40 ku kwezi, mu gihe ubu bigeze kuri toni zisaga 1000 ku kwezi.
Nko mu 2021/2022 imboga n’imbuto zinjirije u Rwanda asaga miliyoni 42,8$ na ho mu 2022/2023 yahise yiyongera agera kuri miliyoni zirenga 58,1$, na ho kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Gashyantare 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga, imbuto n’indabo bifite agaciro ka miliyoni 46$.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa no guhanga Udushya muri NAEB, Basiima Janet yabwiye IGIHE ko ubu bwiyongere bukomoka ku mbaraga nyinshi zashyizwe mu bikorwa by’ubuhinzi, no gushakira amasoko abahinzi.
Ati “Hari ubufasha bwinshi mu kugaragaza uko bahinga cyane cyane ariko n’ayo masoko agaragara ko ahari kandi iyo urebye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ni ibintu bifata igihe gito bitandukanye n’ikawa n’icyayi, kuko byo bifata nk’amezi atatu cyangwa ane ukaba usaruye ku buryo ushobora kweza inshuro eshatu mu mwaka.”
“Amasoko arahari kandi meza ariko ikindi ni imbaraga Leta yabishyizemo kugira ngo ishishikarize abohereza mu mahanga kubikora cyane cyane ibashakira amasoko, ibashakira aho guhinga, hari ibyanya binini byatunganyijwe byo guhingamo imboga n’imbuto.”
Mu 2023 indege itwara imitwaro ya RwandAir yajyanye imizigo ipima toni 4,595 zerekeje Dubai, mu Bwongereza no mu Bubiligi.
Basiima yatangaje ko NAEB iherekeza umuhinzi kuva mu murima kugeza abonye sosiyete imugurira umusaruro, uzawugeza mu mahanga na we agaherekezwa ndetse agahuzwa na ambasade y’u Rwanda mu gace arimo kugira ngo naramuka ahuye n’ikibazo abone umufasha kugikemura.
Imurikagurisha ryaguriye Abanyarwanda isoko
U Rwanda rwitabiriye amamurikagurisha mpuzamahanga menshi, harimo na Expo Doha 2023 yatangiye tariki ya 2 Ukwakira 2023 igasozwa ku wa 28 Werurwe 2024, i Doha muri Qatar.
Basiima yavuze ko NAEB ifasha abahinzi n’abacuruzi kwitabira imurikagurisha kugira ngo bashobore guhura n’abaguzi mu buryo bworoshye, kuko gushakira umukiliya umuntu umwe byagorana kandi bigahenda.
Umuyobozi Mukuru wa Bella Flowers, Kagabo Patrick Rubega yatangaje ko kujya mu imurikagurisha bituma bamenya ibyo isoko rikeneye bagahinga bafite amakuru yizewe.
Ati “Utagiye muri ayo ma murikagurisha ubura amakuru, iyo udafite amakuru ntabwo ubona isoko kandi iyo wicaye nta makuru ufite umuntu araza akakugurira akaguhenda akagenda akagurisha cya kintu cyawe wakabaye ugurisha akacyungukaho. Bidufasha guhura n’abandi bahinzi, kumenya ibikenewe cyane ku isoko kuko hari igihe ushyira amafaranga mu buhinzi ugahinga wasarura ugasanga isoko ryateye imbere, ryagiye mu bindi.”
Basiima yahamije ko “abantu benshi mu bacuruza imboga n’imbuto basinye amasezerano bakajya bohereza ibintu hanze bayakesha imurikagurisha mpuzamahanga bagiye bitabira.”
Yavuze ko umusaruro woherezwa mu mahanga n’ubu udahagije, bityo ko abahinzi bakwiye gukangukira guhingira isoko mpuzamahanga.
Ati “Hari n’aho tujya umukiliya akavuga ngo ndashaka toni 100 mu cyumweru ariko ugasanga ntazo dufite. Ni ibintu tuzakomeza gukora bitewe n’uburyo bw’ubwikorezi buhari, niba dufite indege itwara toni 20, umukiliya akagusaba toni 100 ku munsi ntabwo byakunda.”
Gusa ku mbuto nka avoka ho NAEB yatangiye kuzohereza i Dubai no mu Burayi hakoreshejwe ubwato ku buryo hagenda nyinshi ugereranyije n’ibindi bihingwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!