Ku itariki 18 Gicurasi 2022, iki cyiciro cyatangijwe nyuma y’amasezerano yasinye mu 2021 na Banki y’Isi n’Ishinzwe Ishoramari muri Aziya binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga ushinzwe kongerera imbaraga Ubukungu (AFIRR) wa miliyari 257.8$.
Icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu cyatangijwe nyuma y’uko icya mbere cyatangijwe ku wa 8 Kamena 2020 n’amafaranga angana miliyari 100 Frw cyageze ku ntego zacyo ku rugero rushimishije.
Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) n’Ikigega cy’Ingwate (BDF) ni ibigo bizaba ku isonga mu kugeza aya mafaranga ku bagenerwabikorwa bayo mu ntego yo kuzafasha kuzahura ubukungu n’imishinga itandukanye yagizweho ingaruka na Covid-19.
BRD izaba ishinzwe igice cyo kuguriza abacuruzi naho BDF izaba ishinzwe ingwate y’inguzanyo zabo.
Ikigega nzahurabukungu binyuze muri BRD, kizafasha kugabanya igihombo cy’ubucuruzi, kuzamura byihuse umusaruro w’imbere mu gihugu no kongera ubudahangarwa bw’ubukungu ku bibazo bituruka ku ngaruka za Covid-19.
Muri iki cyiciro cya kabiri ibigo bitandukanye byongeye gutekerezwaho harimo amasosiyete manini mu gihe cyafashaga amato gusa. Hateganyijwe kandi igice kizafasha amasosiyete afite imyenda kugira ngo yongererwe ubushobozi bwo kuvugurura inguzanyo.
Muri iki cyiciro by’umwihariko inzego zatoranyijwe harimo inganda n’ibizishamikiyeho, imishinga itunganya umusaruro uva ku buhinzi, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.
Biteganywa ko ikigega kizatanga inguzanyo z’ishoramari ku bacuruzi berekana ingaruka mbi za Covid-19 ku bikorwa byabo, bishimangirwa n’igabanuka mu musaruro w’ubucuruzi bwabo ku rugero rwa 20% mu mezi 12 ashize ugereranyije na mbere ya Covid-19.
Igisubizo mu Kigega ‘Hatana’
“Hatana” bisobanura kudacika intege, kudaheranwa, guharanira gutera imbere, kwihangana no kudaheranwa kugeza ugeze ku ntsinzi.
BRD yahisemo iri jambo kugira ngo ikomeze kumenyekanisha no kumvikanisha umuco wo kwihangana, kudatezuka ku ntego no guharanira gutsinda Abanyarwanda bahoranye kuva mu gihe cyo hambere kugeza ubu.
‘Hatana’ ni umushinga w’imyaka itanu uzafasha kugabanya igihombo cy’ubucuruzi, kuzamura byihuse umusaruro w’imbere mu gihugu no kongera ubudahangarwa bw’ubukungu ku bibazo bituruka ku ngaruka za Covid-19.
Inguzanyo ikorwa binyuze muri BRD no mu buryo bwo guha inguzanyo ibigo ku by’imari (PFIs) kandi amategeko n’amabwiriza birakurikizwa.
Aho imikorere y’ikigega igeze
Kuva ikigega cyatangira, BRD kugeza ubu imaze gutanga miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda mu mabanki y’ubucuruzi n’ibigo bitandukanye by’umwihariko inganda.
Mu kigega hiyongereho miliyari 75 Frw yemejwe kugeza ubu hari kuzuzwa ibyangombwa bisabwa.
Kuri ubu Ikigega HATANA ERF 2 kiraboneka binyuze muri banki zikurikira: NCBA, Banki y’Abaturage (BPR), RIM, Banki ya Kigali (BK) na I&M Bank.
Andi makuru yerekeye gusaba, kwemererwa iyi nkunga n’ibindi biboneka hakoreshejwe urubuga (hatana.brd.rw/).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!