Bob Diamond yavuye ku buyobozi bwa Atlas Mara ibarizwamo BPR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Gashyantare 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umuherwe Bob Diamond yasezeye ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’amabanki muri Afurika, Atlas Mara, afitemo imigabane, ari nacyo kibarizwamo Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR.

Diamond wahoze ayobora Barclays PLC azasimburwa na Michael Wilkerson wari umuyobozi w’ikigo Fairfax Africa Holdings Corporation gifite imigabane ingana na 49 % muri Atlas Mara.

Diamond yatangaje ko ashaka kwibanda ku zindi nshingano afite nko kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo Atlas Merchant Capital LLC giherereye i New York gifite imigabane mu kigo cy’imari cyo mu Bwongereza Panmure Gordon & Co.

Diamond kandi afite imigabane n’ubuyobozi mu bigo birimo icyo mu Bugereki Praxia Bank SA, icyo mu Bufaransa Kepler Cheuvreux SA n’Ikigo cy’ubwishingizi cyo muri Amerika, Talcott Resolution Life Inc.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yatangiye kuyobora Atlas Mara mu myaka ibiri ishize, ubwo icyo kigo cyashakaga guhangana n’ikibazo cy’amafaranga menshi yasohokaga kurusha ayinjira.

Nubwo avuye mu buyobozi bwa buri munsi, Diamond azakomeza kuba mu miyoborere y’icyo kigo nk’uko itangazo rya Atlas Mara kuri uyu wa Gatatu ryabitangaje.

Ashinga Atlas Mara mu 2013, intego ya Diamond yari ugushyiraho ikigo cy’imari gikomeye muri Afurika, icyakora guhera icyo gihe ikigo cyagiye gihura n’ibihombo.

Finacial Times ivuga ko Diamond yatangaje ko intego ze zikiri ukubaka ikigo gikomeye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Icyakora, iki kigo cyatangaje ko kiri gukora igenzura ku buryo hari bimwe mu bihugu kizavanamo amashami yacyo. Cyatangaje ko amashami yacyo atagaragaza gutera imbere kizayagurisha.

Iki kigo kivuga ko mu kwagura amashami yacyo mu bihugu bigaragaramo urwunguko, kigiye kugura 35 % y’imigabane mu kigo cy’imari GroCapital cyo muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe iki kigo kigiye kwimura bimwe mu bikorwa byacyo muri Afurika, cyatangaje ko Dubai ariho hazakomeza kuba icyicaro gikuru.

Atlas Mara ifite amashami mu bihugu birimo u Rwanda aho yaguze iyahoze ari Banki y’abaturage, BPR, ivuga ko ishaka kujya iza mu myanya itanu ya mbere y’ibigo by’imari bikomeye ahantu hose ikorera.

Bob Diamond yavuye ku buyobozi bukuru bwa Atlas Mara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza