BMW igiye gushora za miliyari ngo yigarurire isoko ry’imodoka mu Bushinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’abadage BMW rwatangaje ko rugiye kongera ishoramari mu nganda rufitemo imigabane mu Bushinwa, hagamijwe kwigarurira isoko ry’imodoka muri icyo gihugu.

BMW yatangaje ko iteganya kongera miliyari 16 z’amadolari mu ruganda Brilliance Automotive, imigane yayo ikava kuri 50 % ikagera kuri 75 %.

BMW kandi yatangaje ko igiye no gushyira miliyari eshatu z’amayero mu ruganda bwite rwayo mu Bushinwa igamije kongera ubushobozi bwarwo.

Ibi bije mu gihe u Bushinwa bushaka gukuraho amategeko akakaye yashyirirwagaho ibigo mpuzamahanga bikorera imodoka muri icyo gihugu.

Kuri ubu amategeko y’u Bushinwa avuga ko sosiyete yifuza gukora imodoka igomba gufatanya n’indi y’imbere mu gihugu, kandi imigabane y’inyamahanga ntirenge 50 % nkuko BBC yabitangaje.

Iri tegeko ryagiyeho guhera mu 1994, bituma nta kigo mvahamanga cyigarurira isoko ry’imodoka mu Bushinwa.

Iryo tegeko biteganyijwe ko rizavaho mu mwaka wa 2022.

Umuyobozi Mukuru wa BMW, Harald Krüger yatangaje ko ubushobozi bwa BMW ifatanyije na Brilliance Automotive buzongerwa guhera mu mwaka wa 2020 ku buryo ku mwaka nibura bazajya bakora imodoka 650 000.

Yavuze ko imodoka zizajya zikorwa zose zizaba zikoreshwa n’amashanyarazi dore ko Leta y’u Bushinwa yifuza ko mu mwaka wa 2025, mu modoka zizaba zijya ku isoko 20 % zigomba kuba zikoresha amashanyarazi gusa cyangwa zikoresha lisansi n’amashanyarazi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, BMW yatangaje ko igiye kubaka urundi ruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi mu Bushinwa ifatanyije na sosiyete Great Wall Motor yo muri icyo gihugu.

BMW irateganya kwigarurira isoko ry'imodoka mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza