BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yatangije igikorwa cyo kugurisha imigabane mishya ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda, itazahita igurwa ikazashyirwa ku Isoko ry’Imari rya Nairobi guhera mu mpera z’ukwezi gutaha.

Iki kigo kuri uyu wa Mbere cyatangiye gucuruza imigabane ingana na 222.222.222, itazagurwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ikazacuruzwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi guhera ku wa 30 Ugushyingo.

Banki ya Kigali yagiye bwa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2011, icyo gihe umugabane umwe wagurwaga 125 Frw. Havuyemo miliyari 37.5 Frw.

Ni amafaranga yafashije cyane mu kuzamura ibikorwa bya Banki ya Kigali, binayiha ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga ikomeye irimo gusoza imirimo yo kubaka Kigali Convention Centre na Marriott Hotel.

Mu gukomeza kwagura ibikorwa, BK Group Plc irifuza kongera imari shingiro yo guteza imbere ibikorwa by’ibigo biyishamikiyeho birimo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc yabwiye abanyamigabane basaga 3800, ko inama y’ubutegetsi yanzuye ko ari bo bagira uruhare mu kongera imari shingiro.

Yatangaje ko abifuza iyi migabane batangira kuyigura guhera kuri uyu wa 29 Ukwakira kugeza ku wa 9 Ugushyingo, aho ku muntu ufite imigabane itatu, yahawe amahirwe yo kugura undi mugabane umwe kuri 270 Frw.

Ni amafaranga make ugereranyije n’uko umugabane wa BK usanzwe uhagaze ku Isoko n’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, kuko ugura hafi 290Frw.

Dr Karusisi ati “Mu minsi igera kuri 12 yo kugurisha, imigabane isaga miliyoni 200 izaba iri ku isoko, aho byitezwe ko izavamo miliyari 60Frw. Ndasaba abanyamigabane gukoresha uburenganzira bwabo bakagura imigabane muri BK, igihe isoko rigifunguye.”

“Nyuma imigabane yose izaba itafashwe hano mu Rwanda tuzayijyana ku isoko ry’imari rya Nairobi, hagamijwe kongera imari yacu no kwegera abandi bashoramari.”

Dr Karusisi yavuze ko bazajyana i Nairobi imigabane yasagutse, kuko bafite amakuru ko hari bamwe mu banyamigabane batazongera ishoramari ryabo muri BK Group Plc.

Abo barimo Guverinoma y’u Rwanda yari isanzwe ari yo munyamigabane mukuru, gusa RSSB yo izongera imigabane yayo.

Kutongera ishoramari mu migabane leta yari ifite muri Banki ya Kigali, bizatuma ihita igabanyuka igere kuri 23% ivuye kuri hafi 30%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye kuri Banki ya Kigali no ku bukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko kuba iyi banki yarabashije kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi, “ari uko yizeye imicungire yayo kandi yizera neza ibyo ikora, ari nayo mpamvu yiyemeje kubimurikira abandi bashoramari.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bapfakurera Robert, yavuze ko Banki ya Kigali ikwiye kubera urugero ibindi bigo byo mu Rwanda.

Kugeza ku wa 31 Werurwe 2016, Guverinoma y’u Rwanda niyo yari umunyamigabane munini na 29.5%, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB kikagira 25.1%.

Hari nk’ibigo by’abashoramari b’abanyamahanga bifitemo 14.00%, abakozi n’abayobozi bayo bafitemo 1.00% , ibigo byo mu gihugu bifitemo 8.5%, ibigo byo mu karere bifitemo 7.7%, abantu ku giti cyabo bakagiramo 7.7%.

Izindi nzego zishamikiye kuri leta zifitemo 0.1%.

Mu Ukuboza 2017 imari shingiro ya BK Group yari igeze kuri miliyari 10, miliyoni 504 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, Bapfakurera Robert na Dr Diane Karusisi bafunguye ku mugaragaro igikorwa cyo kugurisha imigabane mishya muri Banki ya Kigali
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yasabye abanyamigabane basanzwe b'iki kigo kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari bashyiriweho
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Ushinzwe Ihinduramikorere mu Ikoranabuhanga muri BK Group Plc, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Group Plc, Nathalie Mpaka yitabiriye iki gikorwa cyabereye muri Kigali Marriott Hotel
Julien Kavaruganda (ubanza ibumoso), umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya BK, yicaranye na Eric Bundugu uyobora Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) n'Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, Celestin Rwabukumba
Richard Tushabe uyobora RSSB, kimwe mu bigo bifite imigabane myinshi muri BK Group Plc ndetse cyiyemeje no kongera ishoramari
Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri BK Group Plc, Vincent Gatete
Bamwe mu bayobozi n'abanyamigabane ba BK Group bitabiriye uyu muhango
Abayobozi bakuru ba BK Group Plc (uhereye ibumoso) Rugemanshuro Regis ushinzwe Ihinduramatwara mu ikoranabuhanga; Nathalie Mpaka Ushinzwe Imari; Vincent Gatete Ushinzwe Ubucuruzi; Flora Nsinga ushinzwe abakozi; Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund, Jacques Kayonga ari nacyo gicunga imigabane ya Leta muri BK na Rumanyika Désiré, umuyobozi ushinzwe ibikorwa
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu, yagaragaje ko iyi ari intambwe ikomeye BK Group Plc iteye
Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (RSE), Célestin Rwabukumba

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Moïse Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza